Menya byinshi ku marangamutima y’abagabo imbere y’inkumi

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years

Muri rusange, ngo nubwo abagabo bakunda ibintu bitandukanye ariko burya ngo hari ibintu by’umwihariko bikundira ku bagore n’inkumi , Usanga abenshi mu bagabo bakururwa cyane n’imiterere y’umubiri, ibice bimwe nabimwe by’umubiri nk’igituza, amatako ndetse n’imisatsi. Gusa ariko ngo hari ibindi bintu

Abagabo bose bahuriraho mu gukururwa n’inkumi, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: www.helium.com. dore ibikurura abagabo muri cyane.

1.Ibyishimo: Umugabo wese aho ava akagera yishimira umukobwa cyangwa se umugore uhorana umunezero utajya atinya kwishimira ubuzima arimo ubwo ari bwo bwose, atari ukuvuga ko yabonye ibintu bihenze cyangwa se iby’agaciro, ahubwo mu buzima bwe bwa buri munsi agahorana akanyamuneza. Iki ngo gikurura abagabo cyane kuko ngo ibi biha icyizere umugabo cy’uko bishoboka ko uyu mugore cyangwa se umukobwa ashobora kunezerwa n’igihe bari kumwe haba muri byinshi cyangwa se muri bike.

2.Gushima no kunyurwa: Abagabo bakunda abagore bashima. Mu gihe umugabo yagukoreye akantu runaka mwereke ko yakoze ikintu gikomeye. Mwereke ko wabonye kwitanga kwe ubihe agaciro, umushimire umubwire ko yakoze ikintu gikomeye kandi ko wishimye. Kuko ibi bituma umugabo yiyumva nk’umuntu ukomeye w’umugabo kandi ko afite akamaro kanini kuri wowe.

3.Imyitwarire myiza: Burya ngo abagabo cyangwa abasore muri rusange bakururwa n’abakobwa bitwara neza, mbega bashimwa na bose kuko ngo biba bibaha icyizere cy’uko uburere n’ubupfura bafite bashobora no kubisangiza abandi ndetse bakazanabitoza abana babo.

4.Kwiyubaha: Abagabo bishimira kandi bagakururwa cyane n’abakobwa biyubaha kuko baba bagaragaza itandukaniro n’abandi kandi bagahesha ishema abo baziranye.

5.Gutekereza no kwita ku bintu: Abakobwa bafite ibitekerezo , mbese batari ba ‘terera iyo’ bakurura cyane abagabo kuko ngo baba babona ko no mu gihe badahari bishoboka ko bafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika.

6.Kwemera gufashwa:Abagabo bakururwa n’abakobwaa bemera gufashwa ariko batifata nk’abatishoboye kuko ngo baba bababonamo guca bugufi.

Kubaha abandi : Iki ngo ni ikintu gikomeye gikurura abagabo kuko baba babona ko bene aba bakobwa bashobora kububahira inshuti zabo ndetse n’imiryango.

7.Gushyira mu gaciro: Abagabo bakunda kandi bakishimira abakobwa bazi gushyira mu gaciro, kuko ngo baba bashobora kwifatira icyemezo ku buzima bwabo kandi bikagenda neza.wishimiye. Gukundwa byo usanga kuri bamwe biba ingorabahizi mu gihe hari abandi wakeka ko bagira inzaratsi baha buri wese bahuye nawe. Dr Catherine Solano aratwereka inzira wanyuramo ugakundwa nawe bikakunyura nk’uko tubikesha urubuga rwa e-sante.com.

8.Menya kwigomwa igihe cyawe :Burya n’ubwo umunyarwanda yavuze ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, ntiwasura umuntu udafitiye igihe. Mu gihe uwo witwa ko ukunda utamufitiye igihe bizamugora kugukunda. Igihe utaye kubera uwo ukunda burya ni igishoro kinini uba ushoye muri urwo rukundo rwawe nawe.

9.Haranira kubwira uwo ukunda ibyiza umubonaho uko ubimubonyeho: Benshi biragora cyane kumva impamvu abahanzi n’abasizi bakunda gukundwa cyane. Ibanga nta rindi ni uko baba babasha kuvuga ibyiza babonye ku muntu, byaba ngombwa bagakabya kugirango yishime. Nubona icyiza kuwo ukunda yaba imyambaro, inseko, ingendo, uko yagutekeye n’ibindi ntugatinde kumubimubwira. Kubibika ku mutima kandi wabishimye ntacyo bimaze dore ko niyo ubivuze bishimisha uwo ubibwiye

10.Gerageza kumva ko uri uw’agaciro : Igihe cyose wisuzugura wumva ko ntacyo uricyo kandi ko ntawagutaho igihe n’abandi niko bazagufata. Niwumva agaciro kawe bizatuma utoza n’abandi kumva ko uri uwagaciro bityo iteka bajye bihutira kugusanga no kukuba hafi.

11.Gerageza kuba umuntu ucyeye ku mutima, useka kandi usetsa :Usibye burya n’uwo ukunda, n’undi muntu wese mudafitanye urukundo azagukunda niba akugera iruhande ukamuruhura umusetsa. Niba uko umuntu akwegereye asanga uri mu maganya, azakugendera kure kuko iteka azirinda ko ayo maganya yawe wayamwanduza cyangwa akaba yanagutazirira ko uri umunyamushiha kandi wenda urengana. Ihingemo inseko byibura niba gusetsa abandi bitakoroheye.

12.Iga gusaba uwo ukunda :Iyi ngingo ni ingenzi cyane mu buzima bw’ushaka gukundwa. Kugaragaza cyane ko ntacyo ukeneye ku bandi usanga nabo bagerageza kukwima byose bityo umuntu ubona ko utamukeneye ntibizatinda kukujya kure ngo yisangire umukeneye. Aha ni ukubikorana ubwitonzi kuko hari ubwo wabyitwaramo nabi ugahinduka nk’umusabirizi ukabyangirwa ariko nanone tukamenya ko gusaba ari ingenzi bishobora gutuma udakundwa.

13.Fata igihe utege amatwi uwo ukunda: Usanga akenshi kuvuga aribyo byoroshye cyane bityo kuba waha undi agaciro ukanamutega amatwi usanga bigora abatari bakeya. Kumenya ko uwo ukunda agomba kukubwira mpaka yimaze agahinda ni ingenzi. Harangira kumutega amatwi cyane kurusha uko wakwifuza ko we ayagutega bizatuma agukunda cyane

14.Wimucira urubanza : Iteka ryose mu gihe utazi impamvu imutera kumera uko ameze wenda wowe utishimira, wihuzagurika umucira urubanza. Kumucira urubanza uzasanga akenshi ushobora kwibeshya no kumutekerereza ibitaribyo bityo bikaba byatuma urukundo yari agufitiye rwagabanuka

Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years