Menya byinshi ku Intambara z’Izungura zabayeho mu Rwanda rwo hambere

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

U Rwanda rwo hambere ku gihe cy’Abami rwakunze kujya rubamo intambara zo kurwanira Ing, hagiye habaho intambara zo kurwanira Ingoma. Izo ntambara bakundaga kuzita intambara z’Izungura, aha twifashishije Urubuga Gakondo tubategurira zimwe mu ntambata zaranze ibihe by’Abami ,Igihe zabereye, abazitangiye ndetse n’abagiye bazisoza .

Iyo umwami yatangaga (bivuga : gutanga ingoma, kuyihereza undi), ntabwo uwamuzunguye yahitaga ategeka nta nkomyi, mu by’ukuri, ubwami bwakunze kugira ubwiko (urwangano rw’abavandimwe). Hari ibikomangoma bimwe byagiye birangwa n’ umuco mubi wo kurwanira ingoma nyiginya. Impamvu ni uko bimwe mu bibazo by’ingenzi muri politiki ari ukugena imitunganyirize y’ikibazo cy’umusimbura. Mu butegetsi bwa cyami, gutangira gutegeka by’umwami babyita “kwima” bivuga “kwima ingoma undi” uwo ari we wese, wowe umaze kuyihabwa.

Urugero: baravuga bati “umwogabyano ahaye Rwogera”. Bityo uwabaga agiye ku ngoma, ku butegetsi (bwa cyami), iyo yayimaragaho igihe ntawe ukimurwanya ku mugaragaro ngo abe yamutsimbura, bavugaga nyine ko “yimye ingoma”. Iyo mvugo irumvikanisha ukuri kw’ikiranura ry’ikibazo cyo kuzungura, cyavuyemo ikibazo cy’intambara y’izungura. Dore bamwe mu Bami bimye bamaze kurwanira ingoma, cyangwa bayirwaniye bamaze kuyihabwa :

1.Yuhi II Gahima: yabanje kurwana na bene se, aribo bene Shetsa, umugore w’inkundwakazi wa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi (nyina wa Yuhi II Gahima yari Matama ya Bigega). Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w’1444.

2.Cyilima II Rujugira: yabanje gushyamirana na mwene se Karemera I Rwaka, kimwe na Nama wishwe ari uko yari ashyigikiye Bicura. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w’1708.


3.Mibambwe III Sentabyo:
yimitswe na se Kigeli III Ndabarasa, ariko hanyuma ntibyamubujije kurwanira ingoma na Gasenyi mwene se na Gatarabuhura wari ushyigikiwe na Rukari, umutoni wa Kigeli III Ndabarasa. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w1741.

4.Kigeli IV Rwabugili: yishe benshi bo mu muryango we, ariko nta wareka kuvuga abamurwanyije ngo bamukure ku ngoma. Urugero ni nka Nyamwesa wa Mutara II Rwogera wari mwene se wa Rwabugili na Nkoronko se wabo wabigerageje mu iyimikwa rya Rwabugili ariko bikamupfubana akicecekera. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w’1860.

5.Mibambwe IV Rutalindwa: we yarwanyijwe na baramu ba se Rwabugili n’umugore we w’inkundwakazi Kanjogera bashaka kwimika Musinga ngo abe ariwe uba umwami. Akaba ari nabyo byakuruye intambara yo ku Rucunshu. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye mu w’ 1896.

Ayo akaba ariyo mateka y’ibyabaye ku Bikomangoma by’Abami b’u Rwanda byagiye birwanira ingoma. Aya mateka akaba yaribazwagaho byinshi.

Byakuwe mu gitabo : Un abrégé de l’histoire du Rwanda (Mr Alexis Kagame, Butare 1975).

www.muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years