Menya Byinshi ku binini byavumbuwe bifasha abagabo kuboneza urubyaro

  • admin
  • 29/03/2019
  • Hashize 5 years

Isuzuma rya mbere ryakozwe ku binini byafasha abagabo kuboneza urubyaro ryagaragaje ko bishoboka cyane, bikazaza byunganira uburyo busanzwe buhari mu kuboneza urubyaro.

Nk’uko bbc yabyanditse, ngo byatangajwe n’impuguke z’abaganga zabikozeho ubushakashatsi. Icyo kinini bafata inshuro imwe ku munsi kifitemo imisemburo ihagarika ikorwa ry’intanga ngabo.

Ibyo binini nibitangira gukoreshwa, buzaba ari uburyo bwo kuboneza urubyaro buje bwiyongera ku gukoresha agakingirizo no kwifungisha kw’abagabo (vasectomie), kuko ubwo buryo bubiri ni bwo bwonyine bugenewe abagabo buhari kugeza ubu.

Gusa ihuriro ry’abaganga bibumbiye mu kitwa “Endocrine Society”, rimwe mu mahuriro y’abo baganga akomeye ku isi, babwiwe ko bizasaba gutegereza indi myaka 10, kugira ngo ibyo binini bitangire gucuruzwa.

Ibinini bifasha abagore mu kuboneza urubyaro byavumburiwe mu Bwongereza mu myaka 50 ishize. Bamwe bibaza gituma kubona ibinini bifasha abagabo kuboneza urubyaro byaragoranye.

Hari abavuga ko byaba biterwa n’uko nta ngufu sosiyete yabishyizemo ndetse n’abari mu gice cy’ubucuruzi basa nk’abatarabishatse, kuko iyo babishaka ubushakashatsi ku binini byo kuboneza urubyaro buba bwaratangiye cyera.

Gusa mu bitekerezo byakusanijwe bigaragaza ko abagabo benshi bakwemera kunywa ibinini byo kuboneza urubyaro mu gihe byaramuka bibonetse.

Mu buryo bw’imiterere y’umuntu, ntibyoroshye gukora ibinini byo kuboneza urubyaro hifashishijwe imisemburo, nyamara ntibigabanye ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (libido) ndetse n’uko umugabo yitwara muri icyo gikorwa.

Ku bagabo bashobora kubyara, intanga ngabo zabo nyinshi zikorerwa mu dusabo tw’intanga (testicules) habayemo uruhare rw’imisemburo.

Ikibazo rero ni uguhagarika iyo nzira y’ikorwa ry’intanga ngabo, nubwo byaba iby’ igihe gito (temporairement), ntihabeho kugabanuka kw’imisemburo cyangwa se ngo bizazane ibindi bibazo nyuma.

Abashakashatsi bafite icyizere ko ibinini bifasha abagabo kuboneza urubyaro byapimwe n’abashakashatsi bo muri “LA BioMed“ no muri Kaminuza ya Washington, bigaragara ko bishobora kuzabafasha mu kugera ku ntego.

Mu bagabo bakoreweho ubushakatsi bakanywa ibyo binini, bavuze ko nta mpinduka zikomeye bibonyeho. Batanu muri abo bagabo bavuze ko ubushake bwo gukora imibonano bwagabanutse gahoro, naho babiri muri bo bavuga ko batindaga gato gufata umurego, ariko igikorwa cyo gutera akabariro kikaguma ari nta makemwa.

Nta n’umwe mu bagabo bakorerwagaho ubushakashatsi wigeze ahagarika kunywa ibyo binini avuga ko byamuteye ibibazo, kandi bose barasuzumwe basanga ubuzima bwabo buhagaze neza.

Abashakashatsi bakora kuri ibyo binini, ni ukuvuga Prof. Christina Wang na bagenzi be, bavuga ko bishimiye ibyo bagezeho ariko ko bagomba kubanza kwitonda.

Prof. Christina Wang yagize ati “Ibisubizo twabonye ku isuzuma ryakozwe, byerekanye ko ibyo binini bizafata ibikorwa bibiri by’imisemburo bikabihuriza muri kimwe. Bizagabanya ikorwa ry’intangangabo, ariko ntibihungabanye ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

akomeza agira ati “Igerageza ry’ibyo binini ryimbitse kandi ry’igihe kirekire ni ngombwa, kugira ngo hagenzurwe ubushobozi bw’ubwo buryo bushya bwo kuboneza urubyaro bugenewe abagabo”.

MUHABURA

  • admin
  • 29/03/2019
  • Hashize 5 years