Menya bamwe mu bakobwa n’abagore bo ha mbere bakoze ibikorwa bitangaje

  • Richard Salongo
  • 05/06/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu Rwanda rwo ha mbere abagabo nibo bagiye bavugwaho cyane mu bigwi no mu butwari butandukanye, ariko kuri iyi nshuro twabateguriye bamwe mu bakobwa n’abagore bo ha mbere amateka avuga ko nabo bagiye bakora ibikorwa bitangaje.

Robwa

Uyu mukobwa aza ku mwanya wa mbere bitewe ni uko yemeye gupfa nk’umutabazi abandi bagabo banze. Akaba yari mushiki wa Ruganzu I Bwimba bombi bapfuye batabaye mu Gisaka (Kibungo itaraba intara y’u Rwanda). Umwami w’I Gisaka yasabye uyu mukobwa agirango azamubyarire umwana w’umuhungu wari kuzatsinda u Rwanda kuko icyo gihe bemeraga ko nta bwami bwahangana n’amaraso yabwo ni ukuvuga n’umuntu ubakomokamo.

Musaza we Ruganzu I yemeye kumushyingira abitewe na nyina wabishakaga cyane gusa abwira mushiki we ko niyumva yapfuye nk’umutabazi I Gisaka ko nawe agomba kuzahita yiyahura ntabyare umwana wari kuzatsinda igihugu cye. Niko byagenze rero yumvise musaza we yapfuye nawe ahita yiyahura atwite kandi yashoboraga kubyanga.

Nyabunyana

Uyu akaba yari nyirasenge wa Ruganzu II Ndoli akaba yari yarashyingiwe umwami w’I Karagwe (muri Tanzania) mu gihe mu Rwanda byari bimeze nabi barasubiranyemo musaza we Ndahiro II Cyamatare yohereje Ndoli kwa Nyabunyana amuhungishije.

Yageze yo Nyabunyana amurinda ababaga bashaka kumwica, amuha uburere bwamukundishaga igihugu cye amufasha muri byose kugeza atashye. Iyo aza kuba umupfapfa ntiyari kumwitaho kuko yari yarashyingiwe hanze ntacyo abaye yashoboraga no kumubuza gutaha ngo atazagwayo ariko siko yabigenje yagumye kugirira igihugu cye akamaro ari hanze yacyo.

Nyirarumanga

Uyu akunze kwitwa “umunyabwenge” kubw’ubwenge yunguye abasizi b’icyo gihe. Uyu mukobwa yaje kwitegereza asanga u Rwanda rwaraburaga uburyo buhamye bwo kubika amateka yarwo ntiyibagirane kuko mbere y’icyo gihe hari ibyari byaribagiranye kubera kutabifata neza.

Aza rero guhimba ubwoko bw’ibisigo bwitwa “impakanizi” aho umusizi yapfundikaga ipfundo uko arangije kuvuga iby’ingoma imwe bigakomeza gutyo ayo mapfundo akamufasha kwibuka umubare w’ingoma.

Mbere abasizi bahimbaga igisigo kimwe cya buri ngoma bikaba ibisigo byinshi bitandukanye ariko we yazanye uburyo bwo kubibumbira hamwe byose mu gisigo kimwe. Abasizi bagiraga ibihe baza kuvuga ibyo bisigo ibwami ngo bumve niba ntacyahinduwemo.

Abo bakaba ari bamwe mu bakobwa benshi bagiye bagirira igihugu akamaro hari n’abandi benshi bagiye bemera gushyingirwa mu banzi b’u Rwanda bityo bagafasha u Rwanda kubatsinda, hari n’abayoboye ingamba.

Hari igihe u Rwanda rwagiye ruyoborwa n’abagore mu gihe abana babo bari batarakura ngo biyoborere. Nko mu ntangiriro z’ingoma ya Musinga, iya Rwabugili, iya Rwogera n’iya Gahindiro.

Abanyarwanda rero bamye bazi uruhare n’akamaro k’abakobwa ntibigeze babakandamiza nk’uko ahandi byari bimeze nako bikimeze. Mu Rwanda kera hose abagore bagiraga uruhare mu byemezo byafatwaga.

  • Richard Salongo
  • 05/06/2021
  • Hashize 3 years