Menphis Depay wa Manchester United agiye kugabanyirizwa umushahara- “Impamvu”

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 8 years

Menphis Depay Umuholandi ukiniraManchester United, ubundu yaje ari umusimbura wa Angel Di Maria. Hari n’abageze kure bamwitwa Christiano Ronaldo mushya. Gusa ibyo siko byagenze doreko asigaye anicazwa n’abana bato. Kubw’iyo mpamvu, biravugwako umwaka utaha agomba kugabanyirizwa umushahara.

Uyu musore yaguzwe muri PSV Eindoven nyuma yo kurangiza shampiyona y’ubuholandi 2014/2015 ari we uyoboye abandi gutsinda ibitego byinshi. Uyu kandi yari amaze kwigaragaza mu gikombe cy’isi 2014 cyabereye muri Brazil. Nawe ntiyatinye kwambara numero 7 yari isanzwe imenyereweho naba kabuhariwe, nka Christiano Ronaldo na Eric Cantona. Yibwiragako nawe agiye kujya kuri uru rutonde. Kuri ubu asa nkurigukora imbusane y’ibyo yari yitezweho. N’ubwo akina atahaizamu usanga rimwe atakaza imipira ituma ikipe ye itsindwa ubundi ugasanga arigukora za penalite. Ibi kandi bikiyongera ku kuba atagifite umwanya ubanzamo kandi yaraguze akayabo.
Menphis Umuholande ukinira Ikipe ya Manchester United

Abashinzwe amasezerano y’abakinnyi muri Manchetsre rero ngo bagiye kuvugurura umushahara kuko umusaruro yagombaga guha ikipe ari ntawo arigutanga. Biramutse bibaye umushahara we wava kuri miliyoni6.5 ukagera muri 4.9 ku mwaka


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 8 years