Melania Trump akana k’inzovu kari kamukubise hasi akizwa n’umurinzi we muri Kenya[VIDEO]

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umufasha wa perezida wa Amarika mu rugendo yagiriye kuri uyu mugabane,Melania Trump yageze mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa kabiri,yatunguwe bikomeye n’akana k’inzovu kari kamukubise hasi.

Melania Trump yararinzwe bikomeye akigera ku kibuga cya Nairobi.Ikintu kingenzi cyari kimujyanye muri Kenya harimo kureba ibijyanye n’umutungo kamere w’iki gihugu ndetse n’imikino itandukanye.

Yasuye inzovu na Rhino rhino orphanage ziri muri Pariki nkuru ya Kenya aho yatunguwe n’akana k’inzovu kamusunitse agashaka kwitura hasi ariko atabarwa n’umurinzi we nk’uko ari ko kazi ke ko kurinda umufasha wa Perezida.

Melania Trump kandi yasuye safari muri park, yifotora ari hafi y’impara n’imparage ,udusumba syamba, inkura ndetse n’imvubu ziri mu mazi.

Melania Trump yabonanye n’umufasha wa Perezida Kenyatta Nyuma yuko uyu mufasha wa Perezida Kenyatta amaze kwimakaza gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’abana n’ababyeyi. kandi nawe akaba afite umushinga yatangije witwa “Be Best” uharanira ubuzima bwiza bw’Abana.

Kore subscribe

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years