Meddy yashyize hanze indrimbo yuje amarangamutima- “Yumve hano”
- 21/07/2016
- Hashize 8 years
Tariki ya mbere y’ukwa munani nibwo wambwiye akazina kawe, kukubura umwanya muto ni nko gusogongera ku rupfu, yambwiye iby’umunezero maze biramperekeza,… uri icyifuzo cy’umutima gikomeye…
Aya ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo NTAWAMUSIMBURA ya Meddy, Umuhanzi Nyarwanda ukorera muzika ye muri Leta zunze ubumwe za America. Iyi ndirimbo igaragaramo amagambo yuje amarangamutima cyane ko ibi bimenyerewe kuri uyu muhanzi usanzwe uzwiho kuririmba indirimbo z’urukundo zigakora ku mitima ya benshi.
Ngabo Medal yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa afatanije n’umuhanzikazi Priscillah nawe bakorana muzika hariya muri America. Kuva yamenyekana hano mu Rwanda indrimbo ze zagiye zikundwa cyane ku rwego rwo hejuru kugeza ubwo uyu muhanzi amaze kuba umwami wa YouTube hano mu Rwanda kuko niwe muhanzi wenyine ushyira indirimbo kuri uru rubuga zigasurwa n’abantu bari hejuru ya Miliyoni, ibi nta wundi muhanzi wari wabigezaho hano mu Rwanda utati Meddy.
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw