Meddy na Safi basohoye indirimbo itangaje

  • admin
  • 14/11/2017
  • Hashize 7 years
Image

Safi yatangiye ibikorwa bye bwite mu muziki nyuma y’igihe gishize asezeye ku itsinda yari amazemo yari amazemo igihe , yahereye ku ndirimbo yahuriyemo na Meddy.

Safi ukunda kwiyita Madiba amaze iminsi irenga icumi atangaje byeruye ko yasezeye muri Urban Boyz nyuma yo kwisuzuma agasanga ‘nta musaruro ufatika akura mu gukorera mu itsinda’ bityo yiyemeza gukomeza ubuhanzi ku giti cye.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi akora indirimbo ze bwite ndetse imishinga yahereyeho yatangiye kuyishyira hanze. Safi Madiba yasohoye indirimbo ya mbere nk’umuhanzi utangiye urugendo rushya, iyi yayise ‘Got It’ akaba ayifatanyije na Meddy.

Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer MadeBeat ukorera mu Rwanda muri Monster Records naho amashusho yayo akaba yarakozwe na Producer Sasha Vybz, Meddy na Safi bagiye kuyafatira mu Mujyi wa Kampala.

Safi Madiba yavuze ko nyuma yo gutangira urugendo rushya yihaye intego yo gukoresha imbaraga zose umuziki we ukamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Icyo mpanze amaso muri iki gihe ni ugukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga. Ndashaka gukora ibintu bifite ireme ku buryo ubona ko biri ku rwego mpuzamahanga, ndashaka gukora cyane kurusha uko ntakoze mbere kugira ngo umuziki wanjye ugere ku rwego nifuza menyekane mu mahanga.”

Yongeyeho ati “Nahereye ku ndirimbo yanjye nahuriyemo na Meddy, nakoze ibishoboka nyiha ireme haba mu gutunganya amajwi ndetse n’amashusho yayo. Ikindi ni uko indirimbo zose nzakora nyuma y’iyi mpereyeho nzakora ibishoboka zize zifite ireme ari nabyo nifuza ko bigomba kuzangeza ku rwego mpuzamahanga simenyekane mu Rwanda gusa.”

Dore indimbo basohoye

Yanditswe na Bakunzi Emile Muhabura.rw

  • admin
  • 14/11/2017
  • Hashize 7 years