Meddie Kagere na mugenziwe bakomeje gushaka uko basubira ku rwego rwo gukorana n’abandi
Rutahizamu Meddie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania, na Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Colorado Switchbacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje imyitozo hamwe na bagenzi babo mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Cap-Vert mu minsi iri imbere.
U Rwanda ruzakina na Cap-Vert mu mukino w’umunsi wa gatatu n’uw’umunsi wa kane yo mu itsinda F yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.
Nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa Kane, Rwatubyaye Abdul na Meddie Kagere bari gukorana n’abandi imyitozo i Nyamata mu Bugesera.
Ikipe y’Igihugu yatangiye kwitegura tariki ya 9 Ukwakira na bamwe mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu, ikomeje imyitozo nubwo yari yafashe ikiruhuko hagati ya tariki ya 19 n’iya 25 Ukwakira 2020.
Umutoza Mashami Vincent ari gukorana n’abakinnyi 18 batarimo umunani bakina hanze n’abandi 10 bakina muri APR FC, bazitabira ubutumire ku wa Mbere.
Nirisarike Salomon wanduye COVID-19, aho ari mu ikipe ye ya FC Pyunik muri Arménie, ntabwo azitabazwa ku mikino izaba mu byumweru bibiri imbere mu gihe kugeza ubu bitaramenyekana niba Kevin Monnet-Paquet ashobora gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere.
Mu myitozo, Kagere Meddie yagaragaye akorera ku ruhande ari kumwe n’umuganga Rutamu Patrick, mbere yo gukorana n’abandi gake gake dore yari amaze iminsi afite imvune yagiriye muri Simba SC.
Rwatubyaye wakinnye imikino itatu gusa kuva muri Nyakanga kubera imvune no gushyirwa mu kato ubwo yari muri Amerika, ari gukorana n’abandi kimwe n’umunyezamu Kimenyi Yves wari wagize imvune mu cyiciro cya mbere cy’imyitozo.
U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019
Niyomugabo Albert