Me Kavaruganda yabwiye itangazamakuru ko abizi neza ko abavoka bose batamwishimiye. yatorewe kuyobora Urugaga

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 9 years

Me Kavaruganda Julien yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda basohoka mu nzibacyuho y’amezi atatu yayoborwaga na Me Anitha Mugeni by’agateganyo.



Me Kavaruganda Julien watorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 32015, Me Kavaruganda wari umukandida rukumbi, yabonye amajwi 400 muri 506 batoye.

Mu migabo n’imigambi ye, Me Kavaruganda yiyamamaza, yavugaga ko bamugiriye icyizere bakamutorera kuba Umukuru w’Urugaga, icyo azashyira imbere ari inyungu za buri avoka wese, agateza imbere urugaga hagamijwe guteza imbere umwuga w’abavoka, abavoka ngo bakubahwa aho bari hose kubera umwuga wabo, haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Imigabo n’imigambi ye miremire yagaragaraga ku mpapuro abaje gutora yabagejejeho.

Amatora yabaye abavoka bose badafite umwuka umwe, kuko bamwe bavuga ko batishimiye ko baje gutora umukandida rukumbi, bakabibona nk’ikibazo muri demukarasi.

Ibi banabivugaga bananenga ko muri aya matora yakozwe Me Anitha Mugeni wari ayayoboye akanatanga itegeko ko abanyamakuru batayakurikirana, ko basohoka.

Umwe mu bavoka baganiriye n’ikinyamakuru Izuba rirashe yagize ati “Ibi nta mucyo urimo, kugira umukandida umwe bivuze iki? Habuze abandi buzuza ibyangombwa koko? Ese ubundi batinye iki ko banze ko abanyamakuru babikurikirana? Njye naje gutora kugira ngo batabona ko nasuzuguye, naho ibyo kutubwira ko abandi bakandida biyamamaje batujuje ibyangombwa ntibisobanutse, iyo babona se harimo ikibazo bagasobanura neza ibisabwa? Nta kundi’’

Me Havugimana Ignace, we ari mu babonaga nta kibazo kuba Me Kavaruganda ari umukandida rukumbi. Amaze gutora yagize ati “Icyo twifuza ni uko yajya mu mucyo, kandi tukabona umukuru w’uruga ubishoboye, ku ruhande rwacu icyo dukeneye ni umukandida mwiza uharanira inyungu z’Urugaga.”

Me Kavaruganda amaze gutorwa yabwiye itangazamakuru ko icyo agiye guheraho mu kazi ari ukwihutisha ibyemezo byafashwe ntibihere i Kigali gusa, n’abo mu Ntara bikabagereraho igihe.

Kuri ibyo yahize ko azaharanira imibereho myiza y’Abavoka. Yakomeje anavuga ku kuba yari umukandida umwe, avuga ko nta kundi byagenda hakurikijwe amategeko.

Yagize ati “Twari abakandida bane bitangira ku itariki bari baduhaye, muri abo bakandida bane, umwe yakuyemo kandidatire ku mpamvu ze bwite, abandi babiri batanze ibyemezo, hari ibyemezo bisabwa n’itegeko ryacu nimero 23, natanze ibyangombwa icyenda biherekeje ibaruwa yanjye isaba kuba umukandida, abandi bari bashyizeho umugereka umwe. Rero abagize Inama y’Urugaga tutarimo, …baje kutumenyesha ko ndimo ndi umukandida njyenyine.

Abatatoye Me Kavaruganda barimo abari bagitsimbaraye kuri Me Nduwamungu Jean Vianney watowe muri Kamena 2015, ariko Urukiko Rukuru ruza gusesa amatora muri Kanama 2015, rwemeje ko atakozwe mu mucyo.

Me Nduwamungu yongeye kwiyamamaza, ariko aza gukurwamo, hasobanurwa ko atujuje ibyangombwa byose byasabwaga abakandida. Bityo Me Kavaruganda asigara mu kibuga wenyine atyo.

Me Kavaruganda na we yabwiye itangazamakuru ko abizi neza ko abavoka bose batamwishimiye, ariko ngo icyo agiye gukora ni ukubegera nk’abavoka bose bakagira ubumwe.

Byongeye kandi bikaba ari n’amahire ko n’abakandida batabashije kugera ku matora babana mu nama y’urugaga.

Yakomeje anavuga ko ikimutera imbaraga kikamukomeza, ari uko abenshi mu bemererwaga n’amategeko y’Uruga rw’Abavoka gutora, bamushyigikiye bakamuhundagazaho amajwi.

Yashimangiye ariko ko azitangira abamutoye n’abatamutoye nyuma y’uko na mbere bari baramugiriye icyizere kuba umwe mu bagize Inama y’Urugaga.

Hagati aho, Me Nduwamungu wumvagwa mu kanwa ka bamwe yitabiriye amatora, kandi nubwo nta bintu byinshi yavuganye n’itangazamakuru, yari akeye, ndetse avuga ko barangije amatora neza.

Yanditswe na muhamura.rw

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 9 years