Mbonyi Islael yerekeje muri Kenya nyuma ya Groove Awards

  • admin
  • 17/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Islael Mbonyi kuri ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho agiye gufatanya n’Abakristo bo mu mu murwa mukuru w’Iki gihugu I Nairobi kwizihiza Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire bahimbaza Imana mu ndirimbo.

Ni mu gitarmo cyateguwe n’Urubyiruko rwo muri uyu mujyi wa Nairobi rwibumbiye mu kitwa “Kefa Generation”, Umuhanzi w’injyana zihimbaza Imana uherutse gutwara ibihembo bitari bikeya muri Groove Awards ndetse akaba ari nawe wahawe igihembo cy’umuhanzi w’Umwaka mu bagabo ndetse akaba n’Umwanditsi mwiza w’umwaka . muri zimwe mu ndirimbo ze zatumye agera kuri ibi byose nk’iyitwa “kumigezi, ndanyuzwe, agasambi, ndetse yaje gushyira hanze alubm yitwa Uri Number One”.


Igitaramo kizagaragaramo Mbonyi Islael umuhanzi umaze kwigaragaza hono mu Rwanda ko ashoboye ibyo akora

Kur’ubu uyu Mbonyi Islael akaba yaragiye muri Kenya kwifatanya na Kefa Generation urubyiruko rwashyize imbaraga hamwe mukubaka umurimo w’Imana, aho bagenda bafasha abantu gutegura ibirori byabo” Kefa generation hamwe na israel mbonyi” mu gitaramo bise Christmas Celebration, ni kucyumweru mu mujyi wa Nairobi ahitwa Kayole Calvale Convenant Center, itegerejwe nabenshi nk’uko tubitangarizwa n’Abanyarwanda batuye muri Kenya.


Urubyiruko rwo muri Kenya rwibumbiye mu kitwa Kefa Generation

Urubyiruko abahungu n’abakobwa nibo bishyize hamwe bategura iki gikorwa cyiza doreko aribwo bagitangira, ariko bizeye ko bazagera kure nk’uko Mbana Eugene na Mwungeri Patrice babidutangarije ubwo batugezagaho amakuru y’iki gitaramo , biteganyijweko azahagera kuwa 6, hanyuma concert ibe kucyumweru bitangire saa 3h00 kugeza saa 7h z’umugoroba , Ku itariki 20 Ukuboza.
Kanda hano wumve indirimbo ya Mbonyi Islael “Kumigezi”

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/12/2015
  • Hashize 8 years