Mbigenze nte! ngo mwibagirwe nubwo yantanye abana

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years

Muraho bakunzi ba MUHABURA.RW.

Nanjye ndashaka kubagisha inama ku kibazo mfite kinkomereye. Natandukanye n’umugore wanjye tumaze igihe kitari kinini dushakanye , dufitanye abana babiri, njye mfite imyaka 30.

Tumaze imyaka ibiri dutandukanye, kandi mu gutandukana kwacu byatewe n’uwahoze arinshutiye nta ramushaka akaba nawe yaratandukanye n’umugore we kubera ko yamucaga inyuma, ubu bakaba birirwana ahantu hose bigaragara ko batakihishira.

Ndetse mperutse no guhura nabo numva umutima wanjye ugiye nko guturika. none mumbwire ko turi mu mujyi umwe ubu nzabigenze nte ko ngikunda umugore wanjye malgré agahinda yanteye, ariko muri ibyo byose ajya aza kureba abana rimwe na rimwe.

Nahuye n’abantu bambwiraga ko bankunze ariko nta n’umwe numva nshaka ahubwo mba numva binteye umujinya nkayoberwa impamvu.

Mumbwire ikintu nakora, cyangwa uko nabigenza !!!!!!!!

Murakoze

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years