Mbifata nk’agasuzuguro kubona buri munsi umugore wanjye acyurwa n’umukoresha we!

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years

Muraho neza nshuti za MUHABURA.RW, ndi umugabo mfite Abana 3 n’umugore turifashije ariko mfite ikibazo kinkomereye, ngira ngo mumfashe mumpe inama kuko ndabona aho bukera gishobora kunsenyera urugo.

Mu by’ukuri mu rugo rwacu dufite akazi twembi njyewe n’umugore ariko akazi kanjye karangira kare nkataha, mu gihe umugore wanjye we ataha igicuku kinishye.

Maze iminsi mbyigaho nkasanga akazi k’umugore wanjye gashobora kuduteza ibibazo, ubwo nyuma naje kumuganiriza ku mpungenge zanjye zijyanye n’akazi ke.

Mwereka ko gutaha mu masaha akuze y’ijoro bishobora kuzatuma abana bacu bagira uburere bubi ndetse na we ubwe yazahura n’ikibazo cy’umutekano we.

Si ibyo gusa ariko kuko mbona afitanye agakungu n’umukoresha we ndetse ni we umucyura iryo joro nk’umva kuza igicuku naryamye kubera umunaniro ntakibashije kubyihanganira.

Ikindi mbifata nk’agasuzuguro gakabije kubona buri munsi umugore wanjye acyurwa n’umukoresha we icyo gicuku cyose nkabona umubano wabo wazakomera bikaviramo urugo rwacu gusenyuka dore ko tutaragura imodoka yacu ngo njye nemera njye kumwicyurira.

Umugore wanjye namusabye ko ako kazi gataha igicuku yakareka tugashaka ikindi twakora ariko akajya ataha kare nibura agaha uburere abana, aratsembera ngo ntashobora kureka ako kazi ke.

Bavandimwe ndababaye mungire inama kandi mbaye mbasabiye umugisha ku Mana.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years