Mbere yo gusubira muri Amerika umuhanzi Meddy yatemberejwe mu ndege

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Meddy yageze mu Rwanda kuwa 26 Kanama 2017, yakiriwe n’imbaga yiganjemo abafana b’abo mu muryango we. Mu gusubirayo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yaherekejwe n’abatageze kuri batanu ku bw’uko yakoze urugendo bimutunguye.

Mbere yo gusubira muri Amerika, Meddy yatemberejwe mu ndege za Akagera Aviation yerekwa ibyiza bitatse u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Rubavu.

Inshuti ya hafi ya Meddy iri muri bake bamuherekeje ku kibuga cy’indege asubira muri Amerika, yavuze ko uru rugendo rwamutunguye kuko ‘yagombaga kuzava mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 biba ngombwa ko agenda umunsi umwe mbere.

Yagize ati “Yaraye agiye, abenshi ntabwo babimenye, nanjye yampamagaye ku munota wa nyuma agiye kurira indege. Namuherekeje ndi kumwe na mubyara we hamwe na Safi, nta bandi bahageze”.

Yongeyeho ati “Abo mu muryango ntabwo bamuherekeje, yari yiteguye ko agomba kubabwira bakazaza kumuherekeza kuwa Gatandatu ariko abamuguriye itike y’indege batunguwe Guhindura itike bishobora kuba byagoranye”.

Meddy yaje mu Rwanda ahakorera igitaramo nyamukuru cyabereye mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017, yakoze n’ibindi byazengurutse u Rwanda ku bufatanye na Airtel.
KANDA HANO WUMVE INDIMBO YE YARIJIJE ABANTU YITWA Slowly – Meddy

Yanditswe na Niyomugabo /Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years