Mbere ya Jenoside ingengabitekerezo yarakwirakwijwe isagamba no mu myandiko yasomwaga mu mashuri

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Repuburika ya mbere n’iya kabiri zaranzwe n’ivangura moko rikabije aho byagejejwe no mu burezi (mu mashuri) yaba abanza,ayisumbuye ndetse n’amashuri makuru.Aha twavuga uburyo ingengabitekerezo yabibwe mu bana b’u Rwanda,aho wasangaga babavangura mu mashuri bamwe bashyirwa mu cyiciro cy’Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa.

Mwarimu yabaga afite ikaye igaragaza buri mwirondoro w’umunyeshuri ariko bijyanye n’ubwoko bwe kuko hari akazu muri raporo yatangwaga kandikwagamo ubwoko bwa buri mwana w’umunyeshuri wabaga ari muri iryo shuri.

Nta mwarimu wigeze agira amakenga mu byakorwaga byo gushyira abana mu matsinda y’amoko aho Abatutsi bajyaga mu itsinda ryabo, Abahutu bakajya mu ryabo n’abandi bigakomeza gutyo.

Ese ko Umwami Musinga yabwiye abamisiyoneri ko adashaka ko bamubarurira Abanyarwanda, aba barimu bo iryo barura ntibabashije gufindura icyo rihatse?

Mu byukuri abarimu b’icyo gihe ntibabashije kubifindura maze bamenye uburyo bwo kubyitwaramo kuko nabo babitije umurindi babiha imbaraga.

Kamirindi Deogratias ni umwarimu wigishije muri ibyo bihe bikomeye,aganira na Muhabura.rw yavuze ko icyo gihe bitari byoroshye.

Yagize ati”Urumva nawe iyo yari poritiki y’abayobozi b’igihugu ku buryo utashoboraga kugira icyo uvuga cyangwa unenge“.

Akomeza avuga ko rwose kubarura abanyeshuri bikurikije amoko byagombaga gukorwa kandi bivuye mu nzego zo hejuru dore ko na minisiteri y’uburezi yabibazaga mu maraporo yagombaga guhabwa,“urumva rero ntacyo twari gukora”.

Umunyamakuru yamubajije ku butwari bumwe bwaranze zimwe mu ntwari z’Afurika, kuba basa naho babakomye mu nkokora,aha yahawe urugero rwa Nelson Mandella wafunzwe imyaka igera kuri 27 maze agakomeza ahakana ibyo abazungu bamwemezaga ngo bamworohereze.

Kamirindi yavuze ko habayeho kureba ku magara ya buri muntu ndetse ko ubwo bwoba babubayemo igihe kinini.

Yagize ati “Wamenya ko ibyo byose hari ababyubahirije kubera ubwoba ndetse no kugirango badapfa,hari ibyabayeho hahigwa umututsi n’undi wese utari ushyigikiye igitekerezo cyo kwica Abatutsi,ubwo buzima rero twabubayemo igihe kirekire”.

Yavuze uburyo washoboraga kubyuka ugasanga umuntu runaka yishwe azira ko ashobora kuba azira kuvugana n’inyenzi ,ibyo ukabizira.Gusa yavuze ko ibyo nabyo byaba ubugwari bwabaranze ko utabyemera yabatera ibuye.

Ingengabitekerezo rero yarabibwe kugera ubwo bishyizwe no mu nteganyanyigisho zo mu mashuri aha twareba nk’umwandiko uri mu gitabo bita ’Gusoma’ umwaka wa gatandatu. Uwo mwandiko witwa “umukobwa wo mu gisabo”,iyo uwusomye wumva koko ihembera ry’urwango mu bana b’Abanyarwanda.

JPEG - 619.7 kb
Iki rero ni kimwe mu gika cy’uwo mwandiko ’umukobwa wo mu gisabo’

Kubarura Abanyarwanda rero kiriya gihe kwari ukugirango hamenyekane umubare wabo bazakenera maze bige uko babigenza ndetse barebe uko byaborohera.Muzi neza ko nta mushinga utagira iteganyabikorwa,niyo mpamvu hari hazwi umubare w’Abatutsi batuye buri serire,segiteri, komini,na buri perefegutura mu Rwanda.

Haba mu mashuri abanza,ayisumbuye ndetse na kaminuza gahunda zo kubarura Abatutsi zarakozwe kandi ibyagezweho ni ukurimbura abana b’abanyarwanda.

Aha twatanga urugero nko mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye aho habaruwe abana b’abanyeshuri b’Abatutsi bagomba kwica maze babashyira hamwe barabatwika,hari n’ahandi hose umuntu atashobora kurondora ngo ahamare.

Byari byifashe bite mu mashuri mbere ya Jenoside yakorewe Aabatutsi no muri Jenoside rwagati?

Nkuko byavuzwe n’umuhanga akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu nyakwigendera, Nelson Mandella Madiba, yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye yo guhindura isi.“Education is the most powerful weapon to change the world“.

Za Repuburika twavugaga zakagombye kuba zarahinduye byinshi mu burezi zifite ingamba zo guteza abana b’u Rwanda imbere maze koko uburezi bukaba intwaro ikomeye yo guhindura u rwanda n’isi muri rusange.

Nta mwana w’Umututsi wari ufite amahirwe yo kwiga kimwe n’uw’Umuhutu.Ibizamini bya leta byakosorwaga mu bwiru ndetse ntawari wemerewe gutangaza amanota bitaciye muri poritiki y’iringaniza kugirango imyanya y’abana b’Abatutsi ihabwe abana b’Abahutu.

Iyo poritiki ijya gutangira yashyizweho na Mbonyumutwa Dominique aho yavuze ko Abanyarwanda bazajya bahabwa imyanya mu mashuri hagendewe ku ijanisha,ibyo yabivuze mu mbwirwaruhame zitandukanye.

Yateganyije ko Abahutu bagomba kuba 85%,Abatutsi bakaba 14%,Abatwa bakaba 1%,icyo gihe hari mu 1972.

Byaje rero kugezwa iwa ndabaga n’uwari minisitiri w’uburezi, we aho yavugaga ko Abahutu bagomba kuba 90%,Abatutsi bakaba 10% naho Abatwa bakaba 0%.

Abajijwe impamvu Abatwa bafite ijanisha ry’ubusa yavuze ko ubundi muri kamere yabo nubundi abatwa badakunda kwiga.

Yagize ati “Abatwa ntibakunda kwiga, no kubabwira ngo bajyeyo ni ukubendereza,nimubareke bajye guhiga,gucukura ibihama,ndetse bajye no gusoroma mu mashyamba nibyo bashoboye kandi bakwiriye“.

Ikindi twagarukaho ni mu itangwa ry’akazi (imyanya) mu bigo by’ amashuri nabyo byari bifite amategeko abigenga kandi bigakorwa nabwo bibangamiye wawundi warokotse rya ringaniza ryavuzwe haruguru.

Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yahinduye iki mu burezi?

Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu, hashyizweho leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yari ihuriweho n’amashyaka menshi ariko atarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi,bubatse inzego zose dore ko bitari byoroshye maze igihugu kirubakwa kugeza kuri iri terambere dufite muri iki gihe.

Inzego zitandukanye zashyizweho maze harandurwa umuco wo kudahana ndetse ikenewabo kirahambirizwa,akazu kavaho,buri munyarwanda yumva ko u Rwanda ari igihugu cye kandi kigomba kubakwa n’amaboko ye.

Mu rwego rw’uburezi hubatswe amashuri menshi kuburyo buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga akagira ubumenyi kugirango ajijuke kandi ashobore no kugera ku iterambere rirambye.

Uburezi kuva mu mashuri abanza kugera ku kiciro cya nyuma cy’ayisumbuye kwiga byabaye ubuntu ntacyo kwireguza cy’uko umunyarwanda yabeshya ko yabuze amafaranga y’ishuri kandi kwiga ibyo byiciro byose ari ubuntu.

Ikindi twavuga kujya mu ishuri byabaye itegeko kandi birubahirizwa,umwana

ugejeje imyaka irindwi agomba gutangizwa ishuri maze akagira uburenganzira nk’ubw’abandi aho bidakunze ababyeyi barabibazwa cyangwa abamurera bakabitangira ubusobanuro.

Hashyizwemo kandi imbaraga nyinshi mu kwita ku buzima bwa mwarimu,imibereho ye yari hasi ikazamuka yongererwa umushahara ndetse afashwa muri gahunda nyinshi zitandukanye leta yashyizeho nka gahunda ya girinka mwarimu,gahunda y’umwarimu sacco aho mwarimu agurizwa amafaranga maze agakora imishinga,gahunda ya One Laptop per Teacher n’izindi zitandukanye.

Mwarimu kandi yubakiwe icumbi rigomba kumufasha kubaho neza kugirango atunganye gahunda z’akazi ke,agerere ku gihe ku kazi,ategure amasomo kugirango ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho nta kabuza.

Mwarimu yagenewe amahugurwa atuma akomeza kwiyungura ubumenyi muri byose kandi bijyanye n’igihe.Urwanda ruratera imbere ndetse n’isi muri rusange, mwarimu agomba guhugurwa kugirango ajyane n’abandi mu iterambere.

Kwiga byabaye aby’Abanyarwanda bose ntakureba ngo uyu akomoka aha, abyarwa na kanaka cyangwa ikindi cyose cyamubuza amahirwe ye yo kwiga.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years