Mbere ya Dogiteri Denis Mukwege wo muri Kongo, ni abahe Banyafurika bandi batsindiye igihembo Nobel cy’amahoro?
- 06/10/2018
- Hashize 6 years
Dogiteri Denis Mukwege wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku wa gatanu watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’amahoro cy’uyu mwaka, yabaye Umunyafurika wa 11 utsindiye iki gihembo.
Yasangiye icyo gihembo na Nadia Murad, Umuyazidi uharanira uburenganzira bwa muntu.
Mu kiganiro kigufi yagiranye kuri telefone n’abo mu kanama Nobel, Dogiteri Mukwege yavuze ko yamenye iby’inkuru y’icyo gihembo ari ku bitaro bye bya Panzi mu mujyi wa Bukavu.
Yavuze ko yari ari kubaga umurwayi.Yagize ati:“Nari ndikubaga umurwayi nuko numva abantu batangiye kurira [n’ibyishimo], nuko birantungura cyane, cyane.”
“Ndikubona ibyishimo mu maso y’abagore benshi, bishimiye iki gihembo, kandi ni ukuri byakonze ku mutima.“
Ifoto igaragaza Dogiteri Mukwege n’abakozi b’ibitaro bya Panzi bishimira icyo gihembo Nobel cy’amahoro yatsindiye, yasakaye ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Abandi Banyafurika batsindiye igihembo Nobel cy’amahoro mbere ye ni:
- Albert Luthuli wo muri Afurika y’epfo, mu mwaka wa 1960
- Mohamed Anwar al-Sadat wo mu Misiri, mu mwaka wa 1978
- Desmond Tutu wo muri Afurika y’epfo, mu mwaka wa 1984
- Nelson Mandela na Frederik Willem de Klerk bo muri Afurika y’epfo, mu mwaka wa 1993
- Kofi Annan wo muri Ghana, mu mwaka wa 2001
- Wangari Maathai wo muri Kenya, mu mwaka wa 2004
- Mohamed ElBaradei wo mu Misiri, mu mwaka wa 2005
- Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri Liberia, mu mwaka wa 2011
Amashyirahamwe ane yo muri Tuniziya azwi nka National Dialogue Quartet, yatwaye icyo gihembo mu mwaka wa 2015
Hagati aho, leta ya Kongo yashimiye Dogiteri Mukwege, nubwo bwose ari umwe mu bayinenga.
Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Lambert Mende Omalanga, minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta, agira ati:“Twagiye tugira ibyo tutumvikana [na we] igihe cyose yageragezaga kuvanga politiki mu kazi ke ubusanzwe k’ingenzi ugafashe mu rwego rwo gufasha imbabare.“
“Ariko ubu, tunyuzwe no kuba akanama ka Nobel kashimye ibikorwa by’uwo dusangiye igihugu.“
Mu gihe cyashize, nkuko bitangazwa na AFP, Dogiteri Mukwege yigeze kunenga leta ya Kongo agira ati:“Dutegetswe n’abantu batadukunda.“
- Albert Luthuli ni we Munyafurika wa mbere watsindiye igihembo Nobel cy’amahoro mu mwaka wa 1960
- Abanyaliberiakazi Leymah Gbowee (ibumoso) na Ellen Johnson Sirleaf batsindiye icyo gihembo mu mwaka wa 2011
Salongo Richard /MUHABURA.RW