“Mbere ya byose ndabanza gushima Perezida Kagame n’abanyarwanda bose”- Perezida Patrice Talon Benin

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Patrice Talon wa Benin yatangaje ko iminsi itatu amaze mu Rwanda isobanuye byinshi, ashimira by’umwihariko Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku rugwiro bamwakiranye we n’abo bari kumwe.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru gisoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Patrice Talon wari mu Rwanda kuva kuwa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda ku ntambwe amaze kugeza ku gihugu, ashimangira ko imiyoborere y’u Rwanda iri guhindura umugabane wose.

Yagize ati “Mbere ya byose ndabanza gushima Perezida Kagame n’abanyarwanda bose uko mwanyakiriye, atari njye jyenyine ahubwo abo twari kumwe bose. Ndashimira abanyarwanda bose ku bw’ibyo.”

Nakunze kuvuga ko imiyoborere y’u Rwanda izahindura Afurika; imiyoborere y’iki gihugu iri guhindura abayobozi bo muri Afurika. […] Ngiye kugenda mu masaha make, ariko ntwaye igice kinini cy’u Rwanda ku mutima wanjye. Nakwifuje gutwara abanyarwanda bose ku mutima.”

Talon amaze iminsi 147 atorewe kuyobora Benin kuko yarahiriye izi nshingano tariki ya 6 Mata 2016, yavuze ko na mbere y’uko aba Umukuru w’Igihugu yari asanzwe akunda Perezida Kagame.

Mu magambo ye yagize ati “ Na mbere y’uko mba perezida nemeraga Perezida Kagame, uko ateye, ndetse n’igikundiro cye.”

Perezida Kagame yashimiye Talon ku rugendo yakoreye mu Rwanda, anamwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana hagamijwe iterambere ry’abaturage n’umugabane muri rusange.

Ibihugu byombi byari biherutse gusinya amasezerano ajyanye n’ibyo gutwara abantu mu ndege byashyize umukono ku yandi na yo agamije ubufatanye bwisumbuyeho.

Perezida Talon yavuze ko Benin ari igihugu gitunganya ipamba, gikungahaye mu gice kijyanye n’ubukerarugendo. Ku bw’ibyo, ngo ‘Ibihugu byombi bikwiye gufatanya mu bijyanye n’ubukerarugendo ku buryo u Rwanda muri Afurika y’Uburasirazuba ruba inkingi ya mwamba na Benin bikaba bityo muri Afurika y’Uburengerazuba.’

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years