Mbarushimana yasabye Umutangabuhamya, guha Urukiko ishusho y’uko yabakoreye ubwicanyi amushinja!

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

kuri uyu wa 04 Ukwakira, Umutangabuhamya warokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 . mu bari bahungiye ku Gasozi ka Kabuye, yavuze ko atatanga ubuhamya arebana imbona nkubone n’uregwa Mbarushimana Emmanuel kuko byashobora kumutera ihungabana ,kubera abantu yamwiciye mu maso abateye gerenade harimo n’Abana be

Umutangabuhamya avugaga ko afite impungenge ze zishingiye , ko azi abantu benshi bagiriwe nabi kubera gushinja Mbarushimana.

Mbarushimana wari uhawe umwanya ngo abaze uyu mutangabuhamya igituma atamushinja bicaranye mu cyumba kimwe kuko Umutangabuhamya urindiwe umutekano aba ari mu kumba kihariye ariko arebana n’uregwa mu idirishya, yavuze ko izi mpamvu zidafatika.

Uyu mutangabuhamya yahise abwira Urukiko ko afite ubwoba bwo kwegera Mbarushimana. At:i “ Nshobora kuba mpagaze hariya turebana nabyo byantera ihungabana kubera ibibi yankoreye.”

Umutangabuhamya wari umaze kwemererwa gutanga ubuhamya arindiwe umutekano, yavuze ko Habyarimana wari Perizida w’u Rwanda akimara gupfa, Mbarushimana ari mu bashishikarizaga abandi kurimbura Abatutsi.

Agaragaza uruhare rw’uregwa, uyu mutangabuhamya yavuze ko ku italiki ya 23 Mata, yabonye Mbarushimana ku gasozi ka Kabuye ari gutera za ‘Grenades’ mu mpunzi z’Abatutsi bari bahahungiye.

U mutangabuhamya na we wari wahungiye kuri aka gasozi, yagize ati: “ Jye nahise nikubita hasi nkomereka ku kirenge, abandi barapfa.”

Avuga ko uwitwa Rwakimwanga na Mbarushimana ari bo bari barangaje imbere abari baje kwica abari bahungiye IKabuye.

Umutangabuhamya avuga ko Mbarushimana yari afite n’inkota. Ati: “ Ni we waje ari imbere, baza bakubita ibyuma abo twari kumwe n’abana banjye bose barapfa.”

Avuga ko muri aba bantu, hari harimo na muramu wa Mbarushimana wahise akomereka akaguru mu buryo bukabije .

Mbarushimana wagarutse kuri iki gikorwa yashinjwaga n’uyu mutangabuhamya, yamusabye guha Urukiko ishusho y’uko yabakoreye ubu bwicanyi amushinja. Mbarushimana ati: “ Mbarushimana agutera gerenade yari ahagaze he.”

Umutangabuhmaya wa vuga afite ikiniga, yahise agira ati: “ Erega ntabwo ari jye njyenyine, ni uko njye rwanyanze ariko twari benshi.”

Umutangabuhamya yavuze ko ari guterwa agahinda n’ibi bibazo byasaga nk’ibimusubiza mu bihe by’inzitane yaciyemo bimukomeretsa bitewe na magambo asa nashinyagura Mbarishimana yamubwiraga , gusa Umucamanza amubwira ko agomba kwihangana agafasha Urukiko kumenya ukuri.

Yahise agira ati: “ N’aho abantu turihangana, birababaza kumva umuntu akubaza ngo nari mpagaze he mbatera gerenade.”

Umutangabuhamya wari utuye muri Segiteri imwe n’uregwa , avuga ko Mbarushimana ari we watangaga gahunda y’aho bajya kwica. Ati “ Yabaga yambaye ifirimbi ahamagarira abandi kwitabira amanama.”

Avuga ko Mbarushimana yajyaga aremesha inama iwe, ngo bamara guhuza umugambi bakaza k’uwitwa Sikubwayo Izayasi wari konsiye, bakaza bahahurira n’abandi baturutse k’uwitwa Celestin kugira ngo banoze umugambi w’ubwicanyi.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Gatatu, hakomeza Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years