Mbabazi Francois wari Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango n’abamwungirije beguye ku mirimo

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mbabazi Francois Xavier wari Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango n’abamwungirije babiri beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Werurwe 2018.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yatangaje ko abayobozi abeguye ari Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo bose beguye nyu,ma y’uko bahejwe mu Nama Njyanama y’Akarere yateranye, bazira kuba hari amakosa menshi yabagaragayeho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye.

Hari hashije igihe kandi abagize Komite nyobozi uko ari batatu bavugwaho kutumvikana mu kazi kabo ka buri munsi, ibintu njyanama yasanze byaradindije cyane iterambere ry’akarere ka Ruhango ndetse bikanasubiza inyuma akarere muri rusange.

Hari hashije igihe kandi abagize Komite nyobozi uko ari batatu bavugwaho kutumvikana mu kazi kabo ka buri munsi, ibintu njyanama yasanze byaradindije cyane iterambere ry’akarere ka Ruhango ndetse bikanasubiza inyuma akarere muri rusange.

Rutagengwa yavuze ko mu byo bazize harimo imicungire mibi y’amafaranga yo kubaka ikusanyirizo ry’imyanda ry’Akarere aho ngo hishyuwe amafaranga menshi ugereranyije n’imirimo yakozwe. ikindi Ngo hari ikibazo cy’imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gufasha abaturage batishoboye, ndetse n’ubwumvikane bucye bw’aba bari bagize Nyobozi bwasubije inyuma cyane imikorere y’Akarere bikadindiza Akarere mu kwesa imihigo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, Yavuze ko ku bijyanye n’amafaranga yacunzwe nabi ngo bagiye kuherereza raporo yabyo Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yo yari yabasabye kureba uruhare rwa buri wese maze inzego zibishinzwe zizafate umwanzuro ku ruhare rwa buri wese.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years