Masudi Djuma agarutse gutoza muri shampiyona y’u Rwanda nk’umutoza mukuru wa AS de Kigali

  • admin
  • 17/10/2018
  • Hashize 6 years

Umutoza ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Irambona Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mukuru, aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe ngo asimbure Nshimiyimana Eric wasezeye muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo Umubiligi Patrick Uassems.

Asimbuye Nshimiyimana wari umutoza wa AS de Kigali, utashoboye kuzuza inshingano yahawe zo gutuma iyi kipe igira igikombe kimwe mu bihatanirwa hano mu Rwanda yegukana.

Nyuma y’ibyo rero ubuyobozi bw’iyi kipe buhita bumwereka umuryango none ihawe Masudi Djuma wagiriye amateka meza mu Rwanda aho yafashije Rayon Sport gutwara ibikombe bitandukanye.

Masudi w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu zo mu Rwanda.

Yakoze umurimo wo gutoza mu ikipe y’igihugu y’u Burundi nk’umutoza wungirije, atoza Rayon Sports yungirije Ivan Mineart birangira anayibereye Umutoza Mukuru ayihesha ibikombe bibiri mu myaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Simba SC naho nk’umutoza wungirije aho yari ayimazemo umwaka umwe.

Ese uyu mugabo uzwiho gushyushya shampiyona,azafasha AS de Kigali kugira igikombe yegukana?

Masudi Djuma ari kumwe Nshutiyamagara Ismail Kodo basohoka aho yasinyiye amasezerano
Chief Editor

  • admin
  • 17/10/2018
  • Hashize 6 years