Mashami vincent yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame mu mavubi

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent,yavuze ko ikipe y’igihugu atari ubuhungiro bityo ko kuba Bakame afitanye ibibazo bitoroshye n’ikipe yakiniraga ya Rayon Sports atari kumuhamagara nubwo ari umuhanga.

Mashami ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yashyiraga ahagaragara amazina y’abakinnyi 32 bagomba gukora umwiherero bakavamo 18 azifashisha mu mukino Amavubi azacakiranamo na Cote d’Ivoir mu mikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cy’Afurika.

Tariki ya 10 Kamena 2018 umuzamu wa mbere akaba yari na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Bakame yahagaritswe mu ikipe ye bitewe n’imyitwarire ye ahanini yashinjwaga kugambanira ikipe ngo itsindwe no kubiba umwuka mubi muri bagenzi be.

Mashami Vincent ngo iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye adahamagarwa kuko asanzwe ari umuhanga, ngo mu gihe yari guhamagara Bakame ngo akinire Amavubi, yari kuba asuzuguye icyemezo cya Rayon Sports. Mashami kandi yavuze ko Bakame atagomba gucirwaho iteka kuko buri wese akosa.

Ati”Icya mbere cyo ndibushake ko mwese twumvikanaho ni uko twese uko turi aha ngaha nta mutagatifu urimo. Twese ntituri abatagatifu(….)Bakame rero, kimwe n’uko nanjye nakora amakosa nawe ushobora kuyakora. Bakame, yarakosheje ni byo ariko ntabwo kuba tutamuhamagara ari ukuvuga ko tumuciriye urubanza cyangwa se tumuhannye ahubwo ni ukugira ngo twubahe icyemezo cy’umukoresha we.”

Yakomeje agira ati”Umukoresha we wa nyuma bafitanye amasezerano ni Rayon Sports. Rayon Sports ni umunyamuryango wa FERWAFA ntabwo rero dushaka kwerekana ko Rayon Sports ibyo yakoze mu by’ukuri yibeshye kubera ko ifite impamvu yabikoze. Ntabwo dushaka kwerekana ko ikipe y’igihugu umuntu ashobora gukora ibintu ariko akaba ariho yahungira.”

Mashami yemeza ko mu gihe cyose azaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Bakame azahamagarwa mu gihe ibibazo afitanye n’ikipe ye bizaba byarakemutse.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe ruriho abari basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe, gusa hariho na bamwe mu bakinnyi bayihamagawemo bwa mbere, ndetse n’abari bamaze igihe kirekire batagaragara muri iyi kipe.

Gusa hari n’abandi bahamagawe badaheruka gukandagira mu kibuga,aha hagacyekwa ko muri iyi kipe y’igihugu ikintu cya ruswa cyaba kigaragaramo n’ubwo nta makuru yizewe abyemeza.Ndetse n’abandi batahamagawe kandi bamaze igihe bagaragara mu kibuga banitwara neza,ibi nabyo bikaba biri kwibazwaho n’abantu benshi badashira amacyenga ihamagarwa ry’abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu.

Amwe mu mazina y’abakinnyi batungurane kuri uru rutonde harimo umuzamu Ntwari Fiacre usanzwe afatira Intare, Rwabugiri Omar wa Mukura Victory Sports, Iragire Saidi wa Mukura VS, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports, Ngendahimana Eric wa Police na Mutabazi J. Paul wa Kirehe.

Mu bandi bahamagawe batari baherutse muri iyi kipe harimo Meddie Kagere wa Gor Mahia, Kwizera Olivier wa Free State Stars, Rwatubyaye Abdoul wa Rayon Sports na Sibomana Patrick.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe


Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe