Marcus Rashford yakiriye impano idasanzwe ivuye Kwa David Beckham
- 13/07/2016
- Hashize 8 years
Marcus Rashford ni umwe mu bakinnyi b’abongereza bigaragarako ashobora kuzagera ikirenge mu cya bakurube bo muri Macnhester United nka David Beckham, Eric Cantona na Christiano Ronaldo. Ni nyuma yo kwitwara neza mu ntangiriro ze mu ikipe nkuru ya Mancherster united byatumye anahamagarwa mu ikipe y’Ubwongereza yakinnye Euro2016 mu Bufaransa. Biravugwa ko ashobora no kuzahabwa numero 7 yambawe n’ibi bihangange. Mu gihe arikwitegura Preseason na Mourinho, yashize kuri Twitter ye ifoto igaragaza impano y’umupira wo kwambara yagenewe na David Beckham
Ni ifoto yari iherekejwe n’ubutumwa yoherejwe n’uwo munyabigwi. Ubwo butumwa bwari mu rurimi rw’icyongereza buvuga gutya “To Marcus, good luck and continue working hard and playing with joy and passion. Love David” tugenekereje mu Kinyarwanda, “kuri Marcus, amahirwe masa kandi ukomeze gukora cyane no gukinana urukundo n’ibyishimo.” David Beckham ni umufana ukomeye wa Rashford. Iyi foto Rashford yashikwirakwije ku mbuga nkoranyambaga by’umwihario Twitter aho akurikirwa n’abantu 984,000 nawe ubwe yongeragaho iyi nteruro “Nice to be appreciated by one of the best.” Bishatse kugugako ari byiza kwishimimwa n’umwe mu bantu beza.
Ku myaka 41 Beckham wahoze ari kapiteni w’ubwongereza akoze ibi mu rwego rwo gushyigikira uyu mwana w’imyaka 18 cyane ko bamwe bari batangiye kwibaza ku kazoza ke nyuma yo kuza kwa Zlatan Ibrahimovic. Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru Mourinho yavuze ko yiteze ubufatanye bwiza bazagirana anongeraho ko ari umwanya mwiza wo kumwigiraho
Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw