Manzi Thierry yaciye bugufi asaba imbabazi Rayon Sports yemera no gukomeza kuyikinira

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years

Nyuma y’amagambo ataranyuze abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange yatangajwe na myugariro Manzi Thierry ndetse no gushinzwa kugumura abakinnyi bikamuviramo gusezererwa,yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Uko kugumura abakinnyi yakoresheje iturufu yo kuvuga ko we na bagenzi be bishyuza agahimbazamusyi k’ibihumbi 75Frw batahawe.

Mu ibaruwa Manzi Thierry yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports tariki 19 Kamena nyuma y’iminsi ibiri asezerewe,yatangiye abashimira uko babanye mu myaka 4 ishize ariko asaba ko mu gihe ataratangira gukinira ikipe ye nshya bamuha imbabazi akagaruka gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yahoze ari kapiteni wa Rayon Sports, yigize kwemeza ko we na bagenzi be banze gukora umwiherero wo kwitegura umukino wo kwishyura batsinzemo Marines FC ibitego 2-1 kuwa 16 Kamena 2019 kubera ko batishyuwe agahimbazamusyi ko ku mukino wa AS Kigali ndetse n’ubanza wa Marines FC.

Ibi rero ntibyashimishije abayobozi be ndetse n’abafana muri rusange,niko gufata ibyemezo bikakaye byo kumusezerera we na mugenzi we Niyonzima Olivier Sefu.

Nubwo Manzi yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be banze kwitabira umwiherero wa nyuma wo kwitegura umukino wo kwishyura wa Marines FC bitewe n’agahimbazamusyi batahawe,hari raporo ya Nkubana Adrien,Team Manager wa Rayon Sports,yagaragaje ko uyu mukinnyi yagize uruhare runini mu kugumura bagenzi be bituma banga kujya muri local ndetse n’ibyo kurya bari bateguriwe bipfa ubusa kubera ko banze kwerekeza kuri hoteli bari kuraramo.

Ubwo nyuma y’amagambo yatangajwe n’uyu mukinnyi nyuma y’umukino wa Marines FC ko mu myaka 20 cyangwa 30 Rayon Sports ihorana ikibazo cyo kutishyura abakinnyi,abayobozi ba Rayon Sports barateranye bahitamo kumusezerera we na mugenzi we Niyonzima Olivier Sefu.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years