Manifeste y’Abahutu imwe mu nyandiko-rutwitsi zabaye umuzi wa Jenoside -MUHABURA

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Kugeza ku mwaduko w’abakoroni Abanyarwanda babaga hamwe, bunze ubumwe busenywa n’abakoroni bahereye ku muco wabahuzaga, bahanagura ubunyarwanda bwabahuzaga.

Kubera ko Abanyarwanda bari bafite amoko yabo ashingiye ku bisekuru byabo, abakoroni badukanye imyumvire mishya ishingiye ku nkomoko, berekana ko Abatutsi batari Abanyarwanda ndetse ko batanaturutse hamwe n’Abahutu.

Baharanira kwereka Abanyarwanda ko nta mpamvu n’imwe bakwitwa bene mugabo umwe, basangiye ubunyarwanda.

Abakoroni bafashe ibyiciro by’ubukungu byari bigize Abanyarwanda babihindura amoko ariyo Abahutu , Abatutsi n’Abatwa maze bagerageza gushyiraho za gahunda zituma bamwe bumva ko bigijweyo, bakandamijwe ndetse banashyiraho ibihano bikaze ku cyiciro cy’Abahutu.

Bimaze gufata, abakoroni bumvishije Abahutu ko Abatutsi babakandamije, ko babaheje maze amacakubiri arazamuka bigera aho Umwami abona ko abakoroni aho ‘kuduteza imbere badushubije inyuma.

Nibwo n’Umwami yabonaga ko atari byiza ko baguma mu macakubiri, atangira gahunda yo gusaba ko abakoroni basubira iwabo nabo bumvisha Abahutu ko bakwiriye kwikiza Abatutsi kuko ari bake bakaba barakandamije Abahutu kandi ari bo rubanda nyamwinshi.

Umwami asaba ubwingenge ariko abakoroni bagira inama Abahutu kwikiza Abatutsi no kwimika demokarasi bitaga ko ari iya rubanda nyamwinshi kandi n’abanyamahanga bakaba badafite uburenganzira ku Rwanda.

Ibyo bikaba byaratangajwe muri Minifesto y’Abahutu yo ku wa 24 Werurwe 1957 yagaragazaga ko ikibazo cy’Abahutu atari abakoroni cyangwa ubwigenge ko ahubwo ari Abatutsi.

Ndetse bakanagaragaza ko aho gusigara bayoborwa n’Abatutsi ahubwo baguma bayoborwa n’abakoroni, bakabafasha kwirukana abatutsi bagasubira iyo bakomotse.

Aha niho hakomoka imvugo za ba Mugesera ko kuva mu 1957 bibeshye ko bagombaga kuba barishe Abatutsi bakabanyuza muri Nyabarongo bagasubira muri Abisinia.

Minifesto y’Abahutu yagaragaza ko hagati y’ibibi bibiri bakwiye guhitamo ikibi buhoro. Ko aho gusigara bategekwa n’Abatutsi bakomezanya n’abakoroni, banerekana ko urwo rwango ruri hagati yabo rumeze nk’intambara y’ubutita yabuze imbarutso.

Akaba ariyo mpamvu bitwaje akantu gato ngo kuba Mbonyumutwa yarakubiswe urushyi bikavanaho gutwikira Abatutsi no kubambura inka n’ubutunzi, kubica no kubamenesha bagasubira iyo byitwaga ko baturutse nkuko abakoroni babivugaga.

Ibyo kandi byagaragajwe nuko Guverinoma yashyizweho nyuma ya independansi yarimo abakoroni b’abaminisitiri ndetse n’abajyanama ndetse kandi ubukangurambaga bwakozwe mu gihugu cyose ko mu matora nta Mututsi n’umwe ugomba gutorwa niba hari n’uwasigaye, haduka umugani uvuga ngo ‘Umututsi umwicaza ikwera akagusohora mu nzu.

Ari Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana nta n’umwe muri bo wigeze yongera gutekereza ku bumwe bw’Abanyarwanda ndetse ntawitaye ku kibazo cy’impunzi kuko kuri bo, Abatutsi batari Abanyarwanda b’umwimerere.

Twibukiranye ko ‘Philosophy’ yo kuyobora Umuhutu, byaba biturutse kuri we cyangwa Umututsi, ntiyari iy’Umututsi ahubwo yazanywe n’umukoroni kandi imyaka yose yatambutse mbere yaho ubutegetsi bwashingiraga ku ruherekerane mu ngoma Nyiginya cyangwa Abega nabo bake.

Kuko hari n’Abanyiginya cyangwa Abega bari muri bya byiciro by’abatunzi, abahinzi cyangwa ababumbyi ariko amoko y’Abanyarwanda akagira uburyo nayo atura hirya no hino akayoborwa n’abayakomokamo.

Manifesto y’Abahutu yatangaje icyo gihe ko ibyaba byiza ari uko aba shefu n’aba sushefu kimwe n’abanyamategeko b’Abatutsi basimburwa n’abera ngo nubwo nabo atari beza. Bakirengagiza ko n’Abahutu bashyizwe iruhande, ntibahabwe amashuri cyangwa ubwo butegetsi.

Byari inama z’abakoroni hagamijwe kubaka urwango hagati yabo bigeza aho ubwicanyi butangiye mu 1959, abakoroni barebera cyane kuko bari bazi ko abo bategetsi b’Abatutsi badafite intwaro cyagwa ibikoresho byo guhangana n’Abahutu bari bariye karungu.

Ahubwo abakoroni bakurikiraniraga hafi babona hari Abatutsi bashatse kwirwanaho abakoroni bagatera inkunga Abahutu harimo no kubashakira ibibiriti byo gutwikira Abatutsi.

Mu nama zose zabaye ku isi Ababirigi bagiye muri Loni n’ahandi bagaragaza ko Abatutsi bakandamije Abahutu ariko habuze n’uwabahangara ngo yerekane uruhare rw’abakoroni mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no kwimika urwango rudasanzwe.

Manifesto y’Abahutu yerekanaga ko Abahutu bakandamijwe, bahejwe ko ari abakene ko ari abatindi ko bahejejwe mu bujiji, birengagije ko mu bwoko bwose Abanyarwanda babarurwagamo harimo abakene, injiji ndetse ko n’Abanyiginya cyangwa Abega harimo abakennye cyane ndetse n’Abega cyangwa Abanyiginya bari ku ngoma siko bose bategekaga.

Aha habayeho kugaragaza ko umututsi ari mubi, bishyirwa mu nyandiko nyinshi z’ubukangurambaga zibategurira kwicwa no gutsembwa.

Izi nyigisho zikubiye muri manifesto y’Abahutu zarimo urwango rukabije, zatozaga Abahutu abakuru n’abato kwanga Abatutsi urunuka babita ko aribo nkomoko y’ibibazo bafite byose. Ibi bikaba bikomoka muri iriya myumvire batojwe n’abakoroni iba inkomoko y’ingengabitekerezo.

Uyu mugambi abakoroni bawinjije mu Bahutu kugira ngo bihimure ku Batutsi bari bashyize ku butegetsi kuko Umwami na RUNAR bari batangiye gusaba ko basubira iwabo, u Rwanda rukabona ubwigenge cyane ko bumvaga ko Abahutu bazabumva bagafatanya byitwa ko babafashije kwikiza Abatutsi.

Ubutumwa bukubiye muri manifesto y’Abahutu bwuzuye ingangabitekerezo ya Jenosode, ivangura, urwango n’amacakubiri. Nibwo bwakomeje kwigishwa mu mashuri, mu mbwirwaruhame, muri za mitingi, bukomeza gukoreshwa muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, maze buza kugira imbaraga cyane mu gihe urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rutangiye.

Aho iyo manifesto yakoreshwaga, Abahutu bibutswaga ko ba bantu batari Abanyarwanda nyabo bagarutse, ko baje kongera guhekwa n’ibindi byinshi.

Bityo biba umusemburo w’itegurwa rya Jenoside, yateguwe igamije noneho kurimbura Abatutsi ngo ntihazasigare n’uwo kubara inkuru. Abahutu birara mu Batutsi bica abo basangiye, abo bashyingiranye, abo bagabiranye, ababigishije n’ibindi.

Ni nayo mpamvu abashaka gusenya ibyagezweho aho bava bakagera barwanya Ndi Umunyarwanda kuko ariwo muti, icyomoro n’umurunga wo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ugasanga buri gihe ibyo batekereje babitekereza mu moko, bakumva ko ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo byashakwa bishingiye ku moko, ndetse hari n’abana b’u Rwanda bahezwa hirya no hino mu buhungiro babiterwa no kubatera ubwoba bushingiye kuri izo nyigisho z’urwango.

Ari nazo zakoreshejwe mu nkambi z’impunzi zari muri Zaire (DRC) bigatuma Abanyarwanda aho kumva impuruza ibasaba gutaha bahitamo kwiroha mu mashyamba biruka inyuma y’Ubutegetsi bwabizezaga kuzabacyura, nyamara kugeza n’ubu hakaba hari abakiri muri ayo mashyamba.

Abantu bacengewe n’amatwara ya PARIMEHUTU kubera ipfunwe baterwa n’uruhare, inyigisho zabo zagize mu kubiba urwango kimwe n’abakomeje kunyurwa na ‘Ideology’ y’amako bahora bikanga bagakeka ko bashobora kongera kubyutsa imyumvire ya ‘Hutu Tutsi’, bikababera inzira y’ubusamo yo kugera ku butegetsi.

Niyo mpamvu hiryo no hino aho bari barangwa no kwiyemera no kwiyumvamo abantu bakomeye muri Politiki kandi icyo barishaga cyararangiye.

Kuri ubu rero twakwishimira ko dufite imyumvire yubakiye kuri Ndi Umunyarwanda igamije guhuza Abanyarwanda nk’abavandimwe babereye kandi bishimiye kuba Abanyarwanda batarangwa n’amacakubiri ayo ariyo yose, bishimira ubuyobozi bwabo kandi bakaba baharanira iterambere ry’igihugu cyabo na Afurika yose.

Ndashishikariza Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga kumva ko iki gihugu ari icyacu nk’abavandimwe ko dufitanye isano muzi, magara ntunsige kandi tugomba kubyaza amahirwe.

Ubuyobozi dufite buharanira iterambere ridaheza, buha amahirwe buri wese kandi bushishikajwe no kuzaraga abana bacu igihugu kizira amacakubiri.

Ntabwo Abanyarwanda bashobora kwemerera uwashaka gusenya ibyo bagezeho kandi abana b’u Rwanda bumve ko buri wese afite inshingano kuri uyu mugambi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years