Manchester City itsindiye Arsenal imbere y’abafana bayo

  • admin
  • 13/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu mukino wayo wa mbere wa Premier League 2018/2019, Manchester City itsindiye Arsenal imbere y’abafana bayo ibitego 2-0,itanga ubutumwa ko n’uyu mwaka ishobora kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Arsenal yari yakiriye umutoza wayo mushya Unai Emery ntibashije kubyitwaramo neza kuko itsinzwe ibitego 2-0 ku kibuga Emirates Stadium,byatsinzwe na Raheem Sterling na Bernardo Silva.

Manchester City yarangije umwaka ushize iciye agahigo ko kugeza ku manota 100,yatangiye umukino irusha Arsenal cyane byatumye Raheem Sterling acenga ba myugariro ashyiramo igitego ku munota wa 14 w’umukino.

Arsenal yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Guendouzi baherutse kugura,yagerageje kwishyura iki gitego ariko ntibyayikundira byatumye igice cya mbere kirangira Manchester City irangiza igice cya mbere iyoboye umukino muri byose.

Arsenal yatangiye igice cya kabiri isimbuza aho Ramsey yahaye umwanya Lacazette, wageze mu kibuga ahusha uburyo bukomeye aho yasigaranye n’izamu umupira awutera hanze.

Manchester City yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 62, ubwo Sergio Aguero yasigaga Matteo Guendouzi wari umaze guhusha umupira,asigarana n’umunyezamu Petr Cech, witwaye neza akuramo umupira yashatse kumuroba mu Nguni.

Manchester City yakomeje gusatira izamu rya Arsenal byatumye ku munota wa 64 Bernardo Silva ashyiramo igitego cya kabiri ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina umunyezamu Petr Cech ntiyabasha kuwukuramo.

Arsenal yakomeje kugerageza kwishyura igitego kimwe kugira ngo nibura igaruke mu mukino birayinanira,byatumye umukino urangira Manchester City itahanye amanota 3.


Mu wundi mukino wabaye uyu munsi ikipe ya Liverpool yahaye ubutumwa bukomeye abakeba kuko yatsinze West Ham ibitego 4-0 byatsinzwe na Sadio Mane watsinze 2,Mohamed Salah ashyiramo kimwe we na Daniel Sturridge

.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

ARSENAL (4-3-3): Cech; Bellerin, Sokratis, Mustafi, Maitland-Niles (Lichtsteiner 35); Guendouzi, Xhaka, Mkhitaryan; Ramsey (Lacazette 54), Ozil, Aubameyang.

MANCHESTER CITY (4-1-4-1): Ederson; Walker, Stones, Laporte, Mendy; Fernandinho; Gundogan, Bernardo, Mahrez (De Bruyne 60), Sterling (Sane 86); Aguero.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 13/08/2018
  • Hashize 6 years