Mana weee!!:Bobi Wine yatangaje byinshi bibabaje kw’iyicarubozo ryamukorewe akimara gufatwa

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Depite Bobi Wine – umuhanzi wahindutse umunyapolitiki wo muri Uganda – yavuze ko abasirikare bamukoreye iyicarubozo, ntibagira “igice na kimwe cy’umubiri wanjye bagirira impuhwe.”

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ubusanzwe izina rye bwite ni Robert Kyagulanyi.

Ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi ku birego byo gutera amabuye urukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Museveni mu kwezi gushize kwa munani.

Yatawe muri yombi ku itariki ya 13 y’ukwezi gushize kwa munani, nuko arekurwa by’agateganyo mu cyumweru gishize.

Ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye kwivuriza icyo avuga ko ari iyicarubozo yakorewe.

Igirisrikare cya Uganda cyamaganye ibyo birego by’iyicarubozo, kivuga ko ibyo ari “umwanda.” Bwana Museveni na we yise “inkuru z’ibihuha” inkuru zivuga ku ikubitwa rya Wine.

Bobi Wine yavuze ko yashatse kwandika uko we azi ibintu byabaye byagenze kubera ko Bwana Museveni n’abategetsi bo muri leta ye bavuga ko ibyabereye mu mujyi wa Arua mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda “bitumvikana.”

Mu butumwa bwe bwo kuri Facebook, Wine yagize ati “Barankubise, bantera ingumi, bantera n’imigeri na bote zabo. Nta gice cy’umubiri wanjye cyagiriwe impuhwe. Bakubise amaso yanjye, umunwa n’izuru. Bankubise ku nkokora no ku mavi. Bariya bantu ni ba nta mpuhwe!”

Yongeyeho ati“Bamfashe ku bugabo nuko bapfyonda udusabo tw’intanga mu gihe babaga bankubitisha ibindi bintu…Batangira kunkubita ku tugombambari bankubitisha ibirindi by’imbunda nto za pisitoli. Naranihaga kubera ububabare nuko bansaba kureka kubasakuriza. Bakoresheje ibintu bimeze nk’ibitambaro bampfuka mu maso.”

Muri ubwo butumwa, Wine yavuze ko imbunda zashyizwe mu cyumba yari arimo mu rwego rwo kumwegekaho ikirego cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Nabwiwe ko hari imbunda eshatu zateranyijwe ndetse bivugwa ko zasanzwe mu cyumba cyanjye! Sinashoboye kwiyumvisha ukuntu leta yakorera iyicarubozo umuturage wa Uganda mu buryo bubi cyane hanyuma ikamwegekaho gutunga imbunda!”

Nyuma yaho, urukiko rwa gisirikare rwamukuyeho ikirego cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nuko rwohereza dosiye ye mu rukiko rwa gisivile.


Bobi Wine n’umugore we bakigera muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho ubu ari kwivuriza

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years