Mali:Minisitiri w’intebe yeguye ku mirimo ye nyuma y’igitutu yashyizweho n’abaturage

  • admin
  • 19/04/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’intebe wa Mali akaba n’umukuru wa Leta muri iki gihugu yeguye ku mirimo ye nyuma y’aho hagaragariye ko Leta itagifitiwe iKizere n’abaturage ku kuntu yitwaye kubwicanyi bwabaye mu gice cyo hagati mu gihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata nibwo hamenyekanye ubwegure bw’uyu mugabo binyuze mu itangazo ryatanzwe n’ibiro bya perezida Ibrahim Boubacar Keita rivuga ko yemeye uko kwegura kwa Soumeylou Boubeye Maiga, ndetse n’abaminisitiri be nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu kwezi gushize yamagana ubwo bwicanyi.

Iryo tangazo rivuga ko uwuzamusimbura ashobora gutangazwa vuba, igihe ishyaka riri ku butegetsi n’ayandi atavuga rumwe na Leta bazaba babonanye.

Leta yari iremerewe n’abaturage bitewe n’uko yitwaye ku bwicanyi bwabaye mu ntara ya Mopti ahabaye ubwicanyi bwahitanye abantu 160 mu duce twa Ogossagou hafi y’umupaka n’igihugu cya Burkina Faso.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/04/2019
  • Hashize 5 years