Mali:Igitero cy’abiyahuzi cyahitanye abasirikare ba Leta 11

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years

Minisiteri y’ingabo mu gihugu cya Mali yatangaje ko abasirikare 11 bo muri icyo gihugu baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo biri rwa gati mu gihugu kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019.

Iyi minisiteri yavuze ko ibirindiro bya gisirikare biri i Guire byatewe mu masaha ya kumi n’imwe za mugitondo, kandi ko hari abatari bake bakomeretse ndetse hari n’ibyangiritse.

Abasirikare ba Mali ndetse n’abanyamahanga bakunze guterw n’abarwanyi b’intagondwa z’abayisilamu.

Abo barwanyi kandi bishe abasirikare 21 ba Mali mu kwezi gushize mu gitero ku yindi kambi i Dioura, hagati muri Mali.

Ku wa gatandatu, umusirikare wo mu ngabo za ONU zibungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu yarishwe abandi bane barakomereka ubwo igisasu cyaturitsaga imodoka yabo yarimo kugenzura mu ntara yo hagati.

Yanditswe na Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years