Mali:Abasirikare ba LONI bagabweho igitero 10 bahasiga ubuzima

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikomoka mu gihugu cya Tchad ziri mu gihugu cya Mali, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru zagabweho igitero gikomeye izigera ku icumi zihasiga ubuzima izindi 25 zirakomereka.

Iyi nkuru ducyesha aljazeera ko iki gitero cyagabwe ku ngabo za Loni zikomoka muri Tchad zifite ibirindiro ahitwa Aguelhok, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu birometero 200 uvuye ku mupaka wa Algeria.

Izi ngabo za Loni zabashije gusubiza inyuma igitero cyagabwe n’abarwanyi bari mu modoka nyinshi n’ibikoresho bikomeye nk’uko byasobanuwe n’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Mali (MINUSMA).

Nubwo babashije guca integer umwanzi ndetse bakamukurikirana asubira inyuma, abasirikare ba Loni nabo batakaje bagenzi babo benshi, aho imibare ivuga ko hapfuyemo 10 abandi benshi babarirwa muri 25 bagakomereka nk’uko aljazeera ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Iki gitero cyo ku Cyumweru ni kimwe mu byahitanye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye nyinshi mu gihugu cya Mali gikomeje kwibasirwa n’ibitero by’abarwanyi b’abasilamu bavuga ko barwana intambara ntagatifu (Jihad).

Kuva MINUSMA yatangizwa mu 2013 n’abasirikare 12,500 n’abapolisi, yari imaze gutakaza kugeza ubu abasirikare bagera ku 160, barimo abagera ku 100 bagiye bicirwa mu mirwano ikomeye.

Igitero cyaherukaga gutwara ingabo za Loni nyinshi icya rimwe giheruka mu 2014 ubwo hicwaga abagera ku icyenda mu basirikare ba Niger ubwo uruhererekane rw’imodoka zabo rwagabwagaho igitero muri Gao, ho mu majyaruguru y’uburasirazuba.

Abasirikare bakomoka mu gihugu cya Tchad nibo bakunze kwibasirwa n’ibitero bigabwa ku ngabo za LONI muri Mali kuko hari abasirikare batanu baheruka kwicwa muri Nzeri 2014 ubwo baturitswaga na mine, abandi batanu nanone baza kwicirwa mu mujyi wa Aguelhoc muri Nzeri 2014, abandi batanu nabo bacirwa mu gico muri Gicurasi 2016.

Usibye aba, hari abandi basirikare batanu ba Loni bakomoka muri Togo bishwe muri Gicurasi 2016, Abanya-Guinea 7 bishwe muri Gashyantare 2016 ndetse n’abakomoka muri Burkina-Faso batandatu nabo bishwe muri Nyakanga 2015.

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe