Mali:Abasirikare 24 biciwe mu gitero cyagabwe n’intagondwa abandi barakomereka

  • admin
  • 19/11/2019
  • Hashize 4 years

Igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyabuze abasirikare 24 bacyo biciwe mu gitero cyagabwe n’intagondwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu abandi 29 barakomereka.

Abo basirikare baguye muri icyo gikorwa cya gisirikare gihuriweho n’ingabo za Mali na Niger mu karere k’umupaka ka Gao.

Igisirikare cya Mali cyavuze ko “abakora iterabwoba” 17 bishwe naho abandi 100 bacyekwa bakaba bafungiye mu mujyi wa Tiloa muri Niger.

Icyo gitero kibaye hashize ibyumweru abasirikare 54 biciwe mu kindi gitero – cyabaye kimwe mu byahitanye abasirikare benshi muri icyo gihugu mu myaka icumi ishize.

Amakuru ajyanye nuko byagenze muri icyo gitero cy’ejo ku wa mbere ntasobanutse neza, ndetse n’abategetsi ntabwo baramenya umutwe abo barwanyi baturukamo.

Ku rubuga rwa Twitter, igisirikare cya Mali cyatangaje amafoto menshi agaragaza za moto zatwitswe zigakongoka, kivuga ko moto 70 muri izo zashwanyurijwe muri icyo gitero.

Mali ikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’urugomo guhera mu mwaka wa 2012.

Icyo gihe, intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu zafatiranye ubwo abo mu bwoko bw’aba Touareg bigaragambyaga bashaka kwigenga, zifata imijyi myinshi ikomeye y’icyo gihugu.

Zifashijwe n’Ubufaransa -bwahoze bukoloniza Mali, ingabo za Mali zashoboye kwisubiza ibice zari zarambuwe n’izo ntagondwa.

Ariko inzego zishinzwe umutekano muri Mali zikomeje kugorwa no guhangana n’imitwe igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Imwe muri iyo mitwe bivugwa ko ifitanye isano n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) cyangwa al-Qaeda. Mu mezi macye ashize, ingabo za Mali zataye ibirindiro byinshi byazo.

Urugomo rukorwa n’imitwe igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, rwanadukiriye ibindi bihugu byo mu karere, rutijwe umurindi n’ubushyamirane hagati y’amoko.

Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko abaturage b’abasivile barenga 1,500 bamaze kwicwa muri Mali no muri Burkina Faso guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

ONU ivuga ko abandi baturage babarirwa muri za miliyoni bacyeneye imfashanyo y’ubutabazi.

Ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri Mali ubu burimo abashinzwe umutekano bagera ku 15,000.

Iki gihugu kandi ni umunyamuryango w’itsinda rya G5 Sahel rwo kurwanya intagondwa, rigizwe n’ingabo ziva muri Mauritania, Mali, Niger, Burkina Faso na Tchad.

Ariko ibikorwa by’itsinda G5 Sahel byakomwe mu nkokora no kutagira amikoro, imyitozo ndetse n’ibikoresho bihagije.

Abategetsi bo muri Afurika y’uburengerazuba basezeranyije inkunga ya miliyari imwe y’amadolari y’Amerika mu myaka itanu iri imbere yo kurwanya intagondwa muri ako karere.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa na we yavuze ko ubundi bushobozi mu bya gisirikare buzoherezwa muri Mali guhera mu mwaka utaha wa 2020.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/11/2019
  • Hashize 4 years