Malaysia:Minisitiri w’intebe yasabye ibihugu bya Kisilamu kwishyira hamwe kugira ngo byirindire umutekano

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 4 years

Nyuma y’iyicwa rya General Qassem Soleimani waguye mu bitero by’indege za Leta zunze ubumwe za Amerika ku kibuga cy’indege cya Bagdad muri Irak,Minisitiri w’intebe wa Malaysia yasabye Abayisilamu bose ku isi ko bagomba kwishyira hamwe kugira ngo babashe kwirindira umutekano kuko bageramiwe.

Ibi yabitangarije Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2020 nyuma y’uko Amerika yishe umukomando wa Iran Gen.Soleimani,anashimangira ko ibyo bishobora gutuma haba icyo yise iterabwoba ryemewe.

Ubwo yabivugaga,Abantu bagera kuri 50 barimo abagore bambaye imyenda ya kisilamu bari hanze ya Ambasade ya Iran mu murwa mukuru wa Malaysia,Kuala Lumpur bamagana Amerika bavuga bati” shyira ku butaka,shyira ku butaka USA”.

Uyu mukambwe w’imyaka 94 y’amavuko aganira n’abanyamakuru yavuze ko igihe kigeze ko n’abayisilamu birwanaho binyuze mu kwishyira hamwe.

Yagize ati”Igihe ni iki cyo kwishyira hamwe ku bihugu by’Abayisilamu bagasenyera umugozi umwe”.

Yakomeje agira ati”Kugeza ubu nta mutekano dufite.Niba umuntu atukanye cyangwa avuze icyo undi adakunda,byabaye ihame ko uwo muntu wo mukindi gihugu yohereza drone maze ikaza ikandasa”.

Mahathir ni umwe mu bayobozi bakomeje kubumbatira umubano mwiza w’igihugu cye na Iran n’ubwo Amerika yafatiye ibihano bimwe mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.Ni mu gihe Abanya-Iran bagera ku bihumbi 10 baba muri Malaysia.

Uyu muminisitiri w’intebe mukuru ku isi,yanavuze kandi ko iyicwa rya Gen.Soleimani ryakozwe na Leta zunze ubumwe za Amerika ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

Umubano kandi wa Malaysia na Iran ni nta makemwa kuko mu kwezi gushize Minisitiri Mahathir yakiriye Perezida wa Iran,Hassan Rouhani ,ubwo habaga inama yahuje abayobozi ba Kisilamu yabereye muri Malaysia aho baganiriye ku byerekeranye n’ubucuruzi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2020,umunyamabanga w’urukiko rukuru rwa Iran yavuze ko igihugu cyabo cyashyize ku murongo ahantu hagera kuri 13 ho guhorera urupfu rwa Soleimani.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 4 years