Malawi:Uruvunganzoka rw’abafite ubumuga bw’uruhu bigabije ibiro by’umukuru w’igihugu[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years

Polisi yo mu gihugu cya Malawi yaburijemo imyigaragambyo y’uruhuri rw’abafite ubumuga bw’uruhu aho bashakaga kwinjira bakoresheje ingufu mu nyubako ya Leta y’iki gihugu.

Aba bafite ubumuga bw’uruhu bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa ’Association of People with Albinism’ (APAM),byasabye abapolisi bafite intwaro kubuza aba bantu kutagera inyubako ya Leta iri mu kibanza cy’ahakirirwa inama mpuzamahanga hitwa Bingu.

Polisi yasabye abigaragambyaga kujya guhura n’umunyamabanga mukuru wa Leta muri Malawi,Lloyd Muhara aho akorera kuri Capital Hill, barayitsembera.

Gusa aho kugenda, bahise baha Muhara iminota 20 kugira ngo aze babonane aho polisi yari yabahagaritse.

Umuyobozi wabo Overstone Kondowe yagize ati”Ntabwo turi buve hano ku nyubako ya Leta nitutabona ibyo perezida Peter Mutharika yadusezeranyije birimo kuduha amafaranga no guha buri muntu muri twe ikizajya kimurindira umutekano”.

Bakomeje guhagarara aho bari kumwe n’abapolisi babacungira kujisho, arinako imvura yari ibari ku mutwe mu murwa mukuru Lilongwe.





Yanditswe na Hbarurema Djamali

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years