Malala Yousafzai n’abana b’abakobwa bo mu nkambi ya Mahama bashimiye u Rwanda

  • admin
  • 15/07/2016
  • Hashize 8 years

Malala Yousafzai, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel afite imyaka 17 yasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, ashima uburyo zibayeho muri rusange ariko cyane cyane uko abana b’abakobwa bitaweho.

Ubwo yari mu nkambi ya Mahama, yakirijwe indirimbo y’abana b’impunzi bamwifuriza isabukuru nziza dore ko uyu munsi ari bwo yujuje imyaka 19, akaba yanasuye impunzi z’Abarundi mu rwego kuyihiza.

Uyu mukobwa wahembewe guharanira uburenganzira bw’abagore, yishimiye uko yasanze abakobwa bari mu nkambi ya Mahama bitaweho, bakaba bataracikirije amashuri nk’uko bikunze kugenda mu zindi nkambi.

Yagize ati” Nashimye u Rwanda uburyo rwita ku burenganzira bw’abana b’abakobwa b’impunzi. Nasanze barahawe amahirwe yo kwiga n’abagore bafite ijambo muri rusange.U Rwanda ni icyitegererezo ku Isi. Rwakoze byinshi ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitarakora.”

Minisitiri Ushinzwe Ibiza n’Impunzi, Seraphine Mukantabana yavuze ko uruzinduko rwa Malala Yousafzai ari umugisha ku Rwanda, cyane ko yaharaniye uburezi bw’abakobwa kandi bukaba ari kimwe mu byo Leta yimiririje imbere.


Yanditswe na Olivier/muhabura.rw

  • admin
  • 15/07/2016
  • Hashize 8 years