Majoro Ntuyahaga wishe abasirikare 10 b’Ububiligi ngo ntibumushaka ku butaka bwabwo

  • admin
  • 19/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Maj. Bernard Ntuyahaga, warangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rw’i Buruseri kubera uruhare rwe mu iyicwa ry’abasirikare b’Ababiligi 10 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye koherezwa mu Rwanda.

Uyu mugabo warangije igihano cye tariki 2 Kamena 2018, hanyuma abamwunganira mu nkiko bakora uko bashoboye ngo ntiyoherezwe mu Rwanda, ariko birangira ntacyo bakoze kuko indege izamuzana i Kigali igomba guhaguruka kuwa Gatanu tariki 21 Ukuboza iki cyumweru.

Bernard Ntuyahaga arinze arangiza igihano cye ahakana uruhare rwe mu iyicwa ry’abasirikare b’Ababiligi, ahubwo akemeza ko yigeretsweho ibyaha byakozwe n’abandi.

Urukiko rwa Strasbourg narwo ntirwigeze rwanga kohereza uyu mugabo mu Rwanda, nyuma y’uko u Rwanda rubinyujije mu butumwa bwanditse rwemereye uru rukiko ko uyu Bernard Ntuyahaga azakirwa neza kandi agasubizwa mu buzima busanzwe kimwe n’undi wese urangije igihano cye.

Nk’uko ikinyamakuru DH.be dukesha iyi nkuru cyabitamgaje,ngo urukiko rw’i Buruseri, rwaraye rwanze ubusabe bwa Ntuyahaga wasabaga gusubira mu buzima busanzwe mu Bubiligi, kugira ngo ahite asanga umugore we n’umukobwa we batuye muri Denmark.

Ni mu gihe tariki 3 Ukuboza,u Rwanda rwanditse rumenyesha ko Ntuyahaga azakirwa neza kimwe n’undi muntu wese ushoje igihano cye, kimwe n’uko bigendekera n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ariko bagasoza ibihano byabo.

Iri tangazo ryagiraga riti “Ntuyahaga azasubizwa mu muryango nyarwanda, nk’undi wese urangije igihano cye, nk’uko bigendekera n’abahoze mu mitwe y’iterabwoba”.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na KT Press.

Minisitiri Busingye yagize ati”Ntuyahaga ni umuturage w’u Rwanda. Azasubizwa mu buzima busanzwe nk’umuturage. Uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko azabuhabwa”.

Yakomeje agira ati “Ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi mu ngabo zatsinzwe (EX Far) ndetse n’abahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe ubu bagira uruhare mu buzima bw’igihugu. Ntuyahaga ni umwe mu bahoze ari abasirikare muri EX Far kimwe n’abandi ibihumbi bari mu gihugu”.

Asoza yavuze ko hari byinshi bihamya ko uyu mugabo azasubizwa mu buzima busanzwe kandi bikagenda neza.

Ibi kandi by’uko azakirwa neza nk’abandi bishimangirwa n’Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana, aho yibukije ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku hazaza h’umuntu washoje ibihano yagenewe n’ubutabera.

yagize ati”Nta mpungenge umuryango we ukwiye kugira kuko u Rwanda ni igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi cyubahiriza amategeko”.

Gusa ku rundi ruhande kuri uyu wa Kabiri, umukobwa wa Ntuyahaga yandikiye umunyamabanga wa leta ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi Maggie De Block,agaragaza impungenge z’uko umubyeyi we ko mu Rwanda atazahamerera neza.

Yanavuze kandi ko azakirwa mu buryo budashimishije butesheje agaciro ndetse ko ashobora kwicwa.

Aha yagize ati “Niba mwiyemeje kumwohereza mu Rwanda, birarutwa n’uko mwashira amanga mukamwica”.

N’ubwo uyu mukobwa akomeje kuvuga atya, inzira zose bagombaga kunyuramo ngo se abe atakoherezwa mu Rwanda zararangiye zemeza ko nta kabuza kuwa Gatanu azarara i Kigali.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/12/2018
  • Hashize 5 years