Maj. Mvuyekure Pierre wari ushinzwe gutegurira FDLR urugamba yatashye mu Rwanda

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years

Majoro Mvuyekure Pierre umwe mu barwanyi ba FDLR wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi no gutegura urugamba muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatahutse mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2016.

Maj Mvuyekure uvuka mu karere ka Nyabihu yatahukanye na Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier Nemba ukomoka mu karere ka Gakenke we akaba yemeza ko avuye mu ngabo za FARDC zikorera i Masisi.

Maj Mvuyekure uzwi ku izina rya Kinyange yemeza ko yabaga mu mashyamba ya Nyamuragira, akavuga ko kuba yagarutse mu Rwanda nk’igihugu cyamubyaye ari inzozi amaranye imyaka ibiri zabaye impamo.

Yagize ati “Kuba natashye nkagera mu Rwanda amahoro ni igikorwa gikomeye cyane, ni ibyo nakwita gukabya inzozi. Twacitsemo ibice bibiri nta bushobozi dufite tubeshejweho no kwiba gusa ni umugambi nafatanye ubwitonzi kuko hari benshi byananiye.”

Maj Mvuyekure yagize ati “Nari mfite umwanya mwiza kuko ni njye washakaga amakuru nkanategura ibijyanye n’ibitero ariko ubuzima twarimo nabonye ari mission Impossible (ubutumwa budashoboka) turwana urugamba tutazatsinda. Ku wa 19 Ugushyingo ni bwo nabonye amahirwe yo kuva mu gace narimo negera Monusco i Tongo ishobora kungeza i Goma ndaza.”

Maj Mvuyekure uvuka mu cyahoze ari Komini Nyamutera muri Prefegitura ya Ruhengeri (Nyabihu y’ubu) yiyunze kuri FDLR mu 1997 ubwo abacengezi bamukuye aho avuka bakamujyana muri Congo akigishwa igisirikare ahitwa Rushihe.

Avuga ko yari umwe mu basirikare bari bizewe kandi bakomeye bungirije Br Gen Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega, gusa ngo nta byishimo yari afite.

Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier Nemba ukomoka mu karere ka Gakenke we akaba yemeza ko avuye mu ngabo za FARDC zikorera i Masisi.

Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier nawe uvuka i Nemba mu karere ka Gakenke, wabarizwaga muri FARDC yavuze ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1998 ubwo abacengezi basubiraga muri Congo bamutwaye n’abandi barwanyi bigishwa igisirikare ariko ngo na we yari amaze kurambirwa gukorera amahanga akandi afite igihugu cyamubyaye.

Maj Mvuyekure uvuka mu karere ka Nyabihu yatahukanye na Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier Nemba ukomoka mu karere ka Gakenke

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years