Maj Gen Muhoozi, Umuhungu wa Perezida Museveni yateye utwatsi abamushinja kuzaragwa ingoma

  • admin
  • 26/05/2016
  • Hashize 8 years

Umukuru w’Ingabo Kabuhariwe (Special Forces) za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Maj. Gen Muhoozi Kainerugaba, yikomye abakomeje kuvuga ko ateganya kuzayobora icyo gihugu mu gihe se avuye ku butegetsi.

Muhoozi, uherutse kuzamurirwa ipeti, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku gicamunsi cy’ejo hashize, yavuze ko yishimiye kuba ari umusirikare ariko yamaganira kure iby’umushinga wo kujya ku butegetsi “Umushinga wa Muhoozi” nk’uko bamwe bawita. Chimpreports ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 42 avuga ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro. Ati”Uwo mushinga ntabwo ubaho, nishimiye kuba mu gisirikare, mu gihe nzaba nshaka kujya muri politiki, nzi uko nzabigenza.” Abatavuga rumwe na Leta ya Museveni bakunze kumushinja gushaka kwikubira ubutegetsi mu gihe kizaza binyuze mu muhungu we, Muhoozi. Ibi Museveni yabiteye utwatsi avuga ko hari inzira zizwi ushaka kuyobora Uganda anyuramo kugira ngo yemererwe kwiyamamaza.

Muri iyi minsi, ubwo Muhoozi yazamurwaga ku ipeti rya Major General avuye ku rya Brigadier General benshi batangiye kuvuga ko ari ‘gutumbagizwa mu mapeti” kandi ko hari ikibyihishe inyuma. Uyu mujenerali watorejwe mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo na Misiri yemeza ko yazamuwe mu ntera hashingiwe ku bikorwa bye. Ati” Sindi mu bafata umwanzuro wo kutuzamura ariko icyo nzi ni uko hazamurwa ababikwiriye.” Yananyomoje abavuga ko Umutwe w’Ingabo Kabuhariwe ayoboye usa n’utagengwa n’igisirikare cya Uganda (UPDF). Ati”ibikorwa byose dukora biyobowe na UPDF, ni nayo iduha amategeko.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/05/2016
  • Hashize 8 years