Maj. Dr Rutagomwa yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

  • admin
  • 14/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Maj Dr Aimable Rutagomwa ni umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda ashinjwa kwica umwana w’imyaka 18 wo mu baturanyi mu ijoro ryo ku wa 04 Nzeri.

Ubwo yari imbere y’urukiko ku wa Kabiri yahakanye ko yishe uyu mwana kuko we yafashe igisambo bakarwana aho atuye mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro,nyuma akabwirwa ko uwo barwanaga yapfuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Maj.Rugomwa yafashe Mbarushimana Théogène wishwe akamujyana iwe mu rugo, akamukubita yamara kumunoza akamujyana hanze y’igipangu, agahamagara umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yishe igisambo.

Uwo mwana ngo yafashwe se wabo Gahutu amutumye kuri butike kumugurira byeri, agafatwa arimo asubira imuhira.

Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Mbarushimana, yasanze yakubiswe icyuma mu mutwe w’inyuma ukameneka ndetse n’ubwonko bukagerwaho.

Na none kandi ngo yari yacitse intoki ebyiri urwa kane n’urwa gatanu ari na byo bikagaragaza ko uyu mwana yageragezaga kwikingira.

Asoma imyanzuro y’urukiko, umucamanza yavuze ko Maj. Rutagomwa yiyemereye ko yakubise nyakwigendera ndetse bigashimangirwa n’abaturanyi ndetse n’ibizamini byo kwa muganga.

Yongeyeho ko n’umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto yemeye ko bakubise uwo mwana, ashimangira kandi ko icyaha cyo kwica umuntu ubigambiriye ari icyaha kiremereye ku buryo abo bagabo bombi bagomba gufungwa mu minsi mirongo itatu mu gihe iperereza rigikomeje.

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ibyakozwe uyu musirikare kuko bihabanye n’inshingano Ingabo z’igihugu zifite ku baturage, ndetse bamwe mu basirikare bakuru basura umuryango wareraga uyu mwana bawufata mu mugongo ku ya 7 Nzeri.

Ubwo basuraga uyu muryango, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yabwiye abanyamakuru ati “Kwica abaturage ntibiri mu muco n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda zatojwe. Akazi kacu ni ukubarinda.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/09/2016
  • Hashize 8 years