Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gusubira mu mateka bakavomamo indangagaciro zubaka umuryango

  • admin
  • 12/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda kwimakaza umuco w’ubupfura mu rwego ku kubaka umuryango uhamye. Ibi yabitangarije mu biganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’urubyiruko rw’abayobozi bakiri bato.

Ni ibiganiro by’urubyiruko ruri mu buyobozi Young Leaders Conference byabanjirije amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko ijyanye no kubaka umuryango muzima mu gihugu kizima.

Ibibazo bishingiye ku kudakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe gikwiye mu bashakanye, kutagirana ibiganiro hagati yabo, kutabwizanya ukuri no kudaha umwanya abana, ni bimwe mu byagarutsweho nk’intandaro y’ikibazo cy’isenyuka ry’ingo muri iki gihe.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro basanga umuryango muzima ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Didier Habimana avuga ko umuryango ari inshingiro ry’ibintu byose, agashimangira ko abantu bakwiye kuwuha umwanya.

Ati “Umuryango wabayeho mbere y’uko leta zibaho, umuryango wabayeho mbere y’uko campany dukorera zibaho, umuryango wabayeho mbere y’uko amatorero abaho, umuryango ni ishingiro ryo kubaka igihugu, umukoro wa mbere ni uko dukwiye kwita ku muryango tukabonera umwanya abana bacu, tukabonera umwanya abo twashakanye.”

Na ho Wibabara Charity ati “Tuba dukeneye amahugurwa nk’aya atwereka ibibazo bihari n’ukuntu byakemuka, dukeneye Imana, dukeneye igihugu kimeze neza dukeneye abantu ibyo byose ntibyashoboka tudafite umuryango mwiza, niho umwana avukira niho abonera uburere.”

Umuyobozi w’umuryango Rwanda Leaders Fellowship unategura iki gikorwa buri mwaka Eric Munyemana avuga ko amasengesho y’uyu mwaka yibanze ku biganiro bigamije kubaka umuryango ukomeye. Ibi bigaterwa n’uko umuryango uhamye utanga isura nziza no muruhando mpuzamahanga.

Ati “Umuntu wese ajye amenya ko iyo ataba umuryango ntabwo aba ariho, bivuze ko nihatabaho umuryango mwiza bivuze ko ejo hazaza ntabwo azaba ari heza, yaba umuhungu, umukobwa, umupapa, umu mama buri wse akwiye gushyira imbaraga mu kubaka umuryango, bigira ingaruka nziza kuri we, kubo abana nabo ndetse n’igihugu muri rusange, kandi iyo igihugu kibaye cyiza wabonye ko n’ibindi bihugu biza kutuvomaho, rera urugendo tumaze kugenda turugejejweho n’ubuyobozi bwiza, imikorere myiza ndetse n’imiryango yabigizemo uruhare.”

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin we yerekanye ko impinduka zigaragara mu Rwanda nyuma y’imyaka 25 zishingiye ku buyobozi bwiza.

Ati “Tukaba uyu munsi dufite Abanyarwanda bazima mu mutima no mu bitekerezo, bafite intego kandi bakorana umuhate mu cyerekezo cyo kwigira, impinduka mvuga n’intambwe yatewe muri iyo myaka mvuga hari bamwe bakiri bato batabyumva bakagira ngo ni umugani cyangwa za filme mujya mubona, icyo navuga nk’ubuhamya ibyo byose twagezeho ni uko u Rwanda twagize amahirwe Imana ikaruha abayobozi bayobowe na yo.”

Muri ibi biganiro, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye gusubira mu mateka yabo bakavomamo indangagaciro zo kubaka umuryango uzira amakimbirane.

“Ariko njye ndumva narema agatima abato bari hano, ntabwo ari umuco nyarwanda kubana nabi, iyo umuntu yibutse agasubira no mu mateka iyo basezeraga umugeni ubundi bamubwiraga ko ahantu agiye ari heza cyane ibintu byo gutera ubwoba ko aho ugiye ari ibibazo ko umugabo ari umwana w’undi ni imico y’ahandi numva twasubira mu mateka yacu tukavomayo za ndangagaciro z’ubupfura zo kudahemuka, byatumaga abantu bakomera kuko cyari igisebo kuba umuntu yahohotera uwabandi.”

Amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast yitabirwa n’abayobozi bakuru mu gihugu yatangiye mu 1995. Ay’uyu mwaka akaba yabanjirijwe no guhuza urubyiruko rw’abayobozi bakiri bato mu nzego zitandukanye mu biganiro bijyanye no kubaka imiryango mizima.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 12/01/2020
  • Hashize 4 years