Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Catherine Russell, umuyobozi mukuru w’ishami rya Loni ryita ku bana, UNICEF bikaba byabereye ku biro by’Umuryango Imbuto Foundation.
Ibi biganiro byibanze ku musaruro ukomeje kuba mu bufatanye hagati ya UNICEF na Imbuto Foundation muri gahunda zitandukanye.
Catherine Russell ari mu Rwanda aho biteganyijwe ko azahura n’urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye, baganira ku bijyanye no gukorera hamwe mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana.