Madame Jeannette Kagame yunamiye umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 20/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 yerekeje mu karere ka Nyanza ahashyinguye umwamikiza Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze ashyira indabo ku mva ye.

Dowager Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.

Uyu mwamikazi yakomeje gutura mu majyepfo, cyane cyane mu karere ka Huye aho benshi bamuziho umutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, kugeza ubwo yicwaga tariki 20 Mata 1994.

Ubuhamya bwa Perezida Kagame ku mutima wa kimuntu waranze Umwamikazi Gicanda

Mu buhamya Perezida Kagame yatanze mu 2017 avuga ku mateka y’ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko ubwo yatangiraga ubuzima bw’ubuhunzi, yashimiye na Gicanda nk’umwe mu bamufashije akabasha kurokoka.

Ubwo buhamya bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena 2017, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc na Alpha Condé.

Perezida Kagame yasobanuye ko mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge, ubwo yari afite imyaka ine, Abahutu bari batuye ku musozi wa Tambwe bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi Abatutsi. Icyo gihe umubyeyi we Asteria Rutagambwa yatangiye kumutegura ngo bahunge.

Hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’Umwamikazi Gicanda wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Rosalie Gicanda yari amusabye kubahungisha muri ibyo bihe by’amakuba.

Perezida Kagame n’abantu bari baturanye binjiye muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, gihita cyirara mu byo bari batunze.

Icyo gihe ngo basanze Umwamikazi i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara aho naho ubwicanyi bwabasanze bakabuhungira muri Uganda.

Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928. Yakuze arangwa n’ikinyabupfura ari nabyo byatumye abengukwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Ku wa 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa Charles Léon Pierre. Nyuma y’imyaka ibiri Rudahigwa atanze (ku wa 25 Nyakanga 1959), mu 1961 hatangiye inkubiri yo kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika.

Icyo gihe uwari Perezida Kayibanda Grégoire yirukanye mu rukari Umwamikazi Gicanda, waje kwicirwa i Butare muri Jenoside. Yicanywe n’abagore batandatu bari inshuti ze n’abandi bo mu muryango we barasiwe imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda iri i Butare.

JPEG - 215.8 kb
Madame Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bagize umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda




JPEG - 65.4 kb
Ubuhamya n’ubutumwa bwatanzwe mu Kwibuka Rosalie Gicanda bwagarutse ku mutima mwiza wamurangaga, ubwiza ndetse no kwihangana


JPEG - 169.1 kb
Umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda ushyira indabo ku mva





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/04/2019
  • Hashize 5 years