Madame Jeannette Kagame yahamagariye abagabo kurandura kanseri y’inkondo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Madame Jeannette Kagame yahamagariye abagabo kugira uruhare mu rugamba rwo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura, kuko abagore bonyine batabyishoboza.

Yatangaje ibi mu gihe hashize umwaka umwe Isi yihaye intego yo kurandura burundu indwara ya kanseri y’inkondo y’umura, umwaka ukaba ushize Isi yihaye intego yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura. 

Mu nama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, hagaragajwe ko hamaze guterwa intambwe igaragara mu rugamba rwo kurandura iyi ndwara, kandi ko bisaba uruhare rwa buri wese.

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko ingamba zirimo gusuzuma no gukingira benshi hakiri kare ari ingenzi mu guhangana n’iyi ndwara, ashimangira ko u Rwanda rukataje muri urwo rugendo.

Yagize ati “Kuva muri 2015 ibikorwa byo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura byatangira mu Rwanda mu buryo bwagutse, abari n’abategarugori basaga ibihumbi 170 barasuzumwe. Nizeye kandi ko mu gihe nk’iki umwaka utaha iyi mibare izaba yiyongere binyuze mu bafatanyabikorwa bashya bityo tukarushaho kongera umuvuduko. U Rwanda rwamaze kurenza igipimo kiri mu ntego z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima aho byibura kuri 90% by’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 bagomba kuba bakingiye kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwuzuye.”

“Mu by’ukuri kuva muri 2011 abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 bakingiwe ntibigeze bajya munsi ya 90%. N’ubwo bimeze bityo ariko ubushakashatsi buragaragaza ko ari ngombwa no gukingira abana b’abahungu mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu.”

Nubwo abagabo batarwara kanseri y’inkondo y’umura bagira uruhare mu gukwirakwiza agakoko kayitera, ari naho Madame Jeannette Kagame ahera asaba abagabo gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurandura iyi ndwara burundu.

Yakomeje agira ati “Intego ikomeye nk’iyi kuyigeraho bisaba imbaraga n’ubushake bw’abagabo n’abagore. Ntabwo iyi ntego twayigeraho mu gihe cyose abagore bakomeza kwikorera uyu mutwaro bonyine. Ndongera guhamagarira bagenzi bacu b’abagabo kwifatanya natwe muri uru rugamba.”

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Adhanom Gebreyesus avuga ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID19, inkingo za kanseri y’inkondo y’umura zagabanutse, ariko nanone ngo hari icyizere ko zishobora kwiyongera.

Inkingo za kanseri y’inkondo y’umura zaragabanutse zigera kuri 13% zivuye kuri 15% mbere y’icyorezo. Ariko hari ibimenyetso by’intambwe nziza yatewe. Umwaka ushize ibindi bihugu byongeye muri gahunda zabyo z’ikingira uru rukingo, muri ibyo harimo Cameroon, Cabo Verde, Salvador, Mauritania, Qatar, Sao Tome&Principe na Tuvalu. OMS yamaze kwemera by’agateganyo urundi rukingo rwitwa Cecolin rukorwa n’ikigo Innovax, tukaba twizeye ko bizongera umubare w’inkingo kandi bikagabanya n’igiciro cyazo.

OMS ivuga ko kugira ngo kanseri y’inkondo y’umura iranduke burundu bisaba ko ibihugu byose bikingira byibura 90% by’abangavu bari munsi y’imyaka 15, kandi abagore bagera byibura kuri 70% bari hagati y’imyaka 35 na 45 bakaba bazi uko bahagaze binyuze mu isuzuma ryizewe ndetse 90% bakabona ubuvuzi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years