Madame Jeannete Kagame na mugenzi we Margarette Kenyatta bakoze urugendo rwa 7 km

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame hamwe na mugenzi we umufasha wa Perezida w’igihugu cya Kenya, Margarette Kenyatta bitabiriye irushanwa ryabaye hagamijwe kwimakaza amahoro (Run For Peace), bagenze intera ya kilometero zirindwi (7km) zari ziteganyijwe.

Kuri gahunda y’agace ka Run For Peace, abasiganwa byari biteganyijwe ko bakora intera ya kilometero zirndwi (7Km), gusa byaje kuba ngombwa ko urugendo ruryoha yaba Madame Jeannette Kagame na Margarette Kenyatta bakora urugendo rwa kilometero icyenda n’igice (9.5Km).

Mu gusoza umuhango w’ibirori byo gutanga ibihembo byaberaga muri sitade Amahoro, Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na Siporo yashimye cyane ubwitange n’urukundo aba bombi bagaragarije siporo kandi ko n’ubutaha bizeye ko bazongera kwitabira. By’umwihariko, Uwacu Julienne yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku musanzu adahwema gutanga mu guteza no guha siporo agaciro.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 7 years