Madame Denise Tshisekedi kwakira ibyabaye mu gihe cya Jenoside byamugoye agahinda karamusaga[REBA AMAFOTO]
- 10/06/2019
- Hashize 5 years
Madame Denise Nyakeru Tshisekedi, umufasha wa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ariko kwakira ibyabaye muri Jenoside byamugoye aboneraho gusabira abazize uko Imana yabaremye.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019, Aha ku rwibutso, Madame Denise Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’umuco na siporo Esperance Nyirasafari, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi, Denise Tshisekedi yeretswe ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Kigali, anasobanurirwa amateka ya Jenoside.
Muri uko gutemeberezwa, byagaragaraga ko Denise Tshisekedi yagowe no kwakira amateka ya Jenoside, kuburyo wabonaga ko afite intege nke.Cyane cyane byagaragaye ko byamugoye ageze mu cyumba kirimo amashusho y’abana bazize Jenoside aranabunamira.
Nyuma yo gutemberezwa no gusura urwibutso,Madamu Denise Tshisekedi yatanze ubutumwa bwanditse, agaragaza ko bigoye gusobanura ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi muri Jenoside.
Yagize ati “Nta gisobanuro na kimwe cyaboneka ku bwicanyi nk’ubu uko byagenda kose. Nifatanyije mu kababaro na buri wese wabuze abe muri kiriya gihe gikomeye mu mateka y’u Rwanda. Ndatekereza cyane ku bagore, abakobwa n’ababyeyi bahuye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose. Amahoro y’Imana abane nabo”.
Madame Denise Tshisekedi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku cyumweru, yinjiriye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa mu karere ka Rubavu.
Naho ku mugoroba yahise yakirwa ku meza na mugenzi we w’u Rwanda Madame Jeannette Kagame, aho yanamusezeranije kumushyigikira mu mushinga we yise ‘Plus Fortes’, ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Kongo Kinshasa.
Mbere kandi yo kujya gusura urwibutso,Madame Denise Tshisekedi na Madame Jeannette Kagame , bahuriye mu cyumba kimwe bareba ikinamico mbarankuru ivuga ku buzima bw’umubyeyi n’uwamwiciye umwana we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwibanda ku rugendo rwo gusabana imbabazi, rukarangira uwo mubyeyi amufashe nk’umwana we kuko bari bamaze kwiyunga n’ubwo yamwiciye umwana muri Jenoside.
Chief Editor/MUHABURA.RW