Madagascar : Perezida yashimiye bikomeye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ikubutse mu Misiri muri CAN

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Madagascar yaraye ahembye ikipe y’igihugu imidari yo ku rwego rw’igihugu kubera kugera muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Afurika cy’uyu mwaka iyi kipe yari yitabiriye bwa mbere.

Mu birori byabereye ku biro bya Perezida Andry Rajoelina w’iki gihugu biri mu murwa mukuru Antananarivo, aba bakinnyi bambitswe umudari wa “chevalier de l’ordre national”.

Abakinnyi n’umutoza w’iyi kipe yitwa Barea,ubwoko bw’inka zo muri iki gihugu ndetse banahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 250 by’amadolari y’Amerika, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru News Mada cyo muri iki gihugu.

Videwo igaragara ku rubuga rwa internet igaragaza Bwana Rajoelina ubwe ashyira iyi midari ku makoti y’abakinnyi ahagana ibumoso mu gatuza, ndetse abaha n’icyemezo cy’ishimwe.

Mbere y’ibyo birori byo kwakira ikipe, videwo zo ku mbuga nkoranyambaga zagaragaje abaturage babarirwa mu magana bari ku mihanda bishimira aba bakinnyi nk’intwari z’igihugu.

Iyi kipe yari yitabiriye igikombe cy’Afurika bwa mbere, yabaye imwe mu makipe avugwaho cyane nyuma yo gutsinda Nigeria ibitego 2-0 ikarangiza itsinda B ari iya mbere.

Iyi kipe kandi yasezereye Repubulika ya Demokarasi ya Kongo muri 1/8, ariko iviramo muri 1/4 itsinzwe na Tuniziya ibitego 3-0.

Bwana Rajoelina yari yagiye mu Misiri gushyigikira iyi kipe mu mikino y’icyiciro cya nyuma yo mu matsinda.

Nyuma yo gusezererwa yavuze ko iyi kipe izasubira mu irushanwa ritaha “ikomeye kurushaho”.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years