Madagascar: Abantu bataramenyekana bagabye ibitero bya gerenade muri Stade ya Mahamasina

  • admin
  • 27/06/2016
  • Hashize 8 years

Abataramenyekana bagabye ibitero bya gerenade ku mbaga yizihizaga isabukuru y’ubwigenge muri Stade ya Mahamasina mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar ku cyumweru, bihitana abagera kuri babiri abandi 84 barakomereka.

Iyo sitade yari yabereyemo imyiyereko ya gisirikare yo kwizihiza uyu munsi mu masaha y’igitondo. Polisi y’icyo gihugu mu ijoro ryakeye yatangaje ko ibyo bitero byahitanye abagera kuri babiri bari mu kigero cy’imyaka 16 na 18.

Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri polisi ya Madagascar, Anthony Rakotoarison, yatangarije AFP ko icyo gikorwa gisa nk’igishingiye ku iterabwoba.

Perezida wa Madagascar Hery Rajaonarimampianina,waraye ageze mu bitaro biri kwita ku nkomere yirinze kugira byinshi atangaza ku bagabye iki gitero kuko iperereza rigikomeje.

Gusa mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y’igihugu uyu muyobozi yagize ati “Kutumvikana ni bintu bishobora kubaho hagati yacu. Ariko igikorwa bihungabanya umutekano ntibikwiye kubaho. Niba ubuyobozi buriho butagushimishije ntibiguha uburenganzira bwo kwica abaturage”

Yakomeje agira ati “Nituzigera twihanganira abahungabanya umutekano. Gusa mu bigaragara iki gikorwa si igihungabanya umutekano ahubwo ni igikorwa cy’iterabwoba riganisha ku bwicanyi…Ndasaba abaturage kwiha inshingano zo guhangana n’iki kibazo.Ndabasaba kandi umutuzo kuko ntitwasubirisha imvururu izindi, ahubwo amategeko akwiye kubahirizwa”.

Muri iki gihugu ibitero nk’ibi byaherukaga muri 2014 aho byahitanye umuntu umwe abandi 40 bagakomereka, nabyo byabereye mu muhanda uzengurutse iyi stade n’ubwo hatamenyekanye abari babyihishe inyuma.



Yanditswe na Eddie Mwerekande/MUHABURA,RW

  • admin
  • 27/06/2016
  • Hashize 8 years