Macron yanenze amatwara agendera ku murongo ukarishye mu ijambo yavugiye mu nteko ya Amerika

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakoresheje ijambo rye mu nteko ya Amerika yamagana umurongo w’amatwara akomeye.Imbwirwaruhame ye yasobanuwe na benshi nk’ikimenyetso gihishe cyo kunenga gahunda za perezida Donald Trump mu cyo yise “America First” zifatwa na bamwe nk’izitaza isi.Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Leta Zunze ubumwe za Amerika kutigira ntibindeba.

Mu mbwirwaruhame idasanzwe yagejeje ku mitwe yombi ya Sena n’inteko ishinga amategeko, yavuze ko ubukungu bw’isi bwugarijwe n’amatwara akomeye y’urukundo rw’igihugu.

Yagize ati “Dushobora kubaka ikinyejana cya 21 ku rwego rw’isi dushingiye ku buryo bushya buhuriweho n’ibihugu bhinshi, dushingiye ku buryo buboneye, bushingiye ku igenzurwa kandi butanga ibisubizo bihuriweho na benshi, kugira ihuriro rikomeye.

Ibi rero birasaba byimazeyo uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko inkunga yanyu mu kubungabunga amahoro ku isi ubu ikenewe.”

Yongeyeho ko Amerika ari yo yashinze uburyo bwo gukorera hamwe kandi ko ikeneye kuburinda.

Mu gisa no kunenga mu buryo buziguye perezida Donald Trump wamutumiye, Bwana Macron yavuze ko kurinda inyungu z’inganda zikomeye bidakwiye kuba urwitwazo rwo kunanirwa kurinda ibidukikije no kwita ku ihindagurika ry’ikirere.

Yavuze ko yizera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizagaruka mu masezerano yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere azwi nka Paris agreement. Nyuma y’uko Trump akuyemo igihugu cye.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years