M. Baloteli na Diego Costa nibo ba rutahizamu mu ikipe y’Abakinnyi bagira amahane mu kibuga

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years

Iyo utereye amaso ku Isi y’umupira w’amaguru usanga igihugu cy’Ubwongereza kiri muri bikeya bikomeye muri uyu mukino ndetse nta washidikanya kuvuga ko Shampiyona y’Abongereza iri muzikomeye ku isi. Ibi ninabyo bituma iyi shampiyona ihora ivugwa cyangwa yibandwaho n’itangazamakuru ryo hirya no hino ku Isi.

Aha twabateguriye urutonde rw’Abakinnyi banyuze muri iyi shampiyona ariko bari cyagwa bazwiho kugira amahane mu kibuga kurenza abandi

Umuzamu

Peter Schmeisel.


Uyu Schmeichel ni umunyabigwi wa Manchester United. Akomoka mu gihugu cya Danmark. Ngo na bagenzi be bakinanaga ubwabo cyane cyane ba nyugariro ntibakibagirwa uburyo yavugaga asa nk’uri gutontoma. Gusa ni n’ubazamu b’ibihe byose.
Ba myugariro

Danny Mills

Uyu na we ni umwongereza wamenyekanye mu makipe nka. Ubu akora kuri Televiziyo, bamwe bita aba TV pundits. Uretse kuba myugariro mwiza, yari umunyagitsura ndetse n’amahane kuburyo umwataka w’ikipe bajyaga guhura ayanyura kuruhande rw’iburyo yagiraga igihunga.

Jonas Olsson



Si igitangaza ko uyu myugariro wa West Bromwich ari umwe mubahagarara mu mutima wa defense. Uyu munya Sweden. muri season ye aheruka gusa, yabonye amakarita atukura 10 yose. Ibi byaturukaga ku ivuzivuzi rye, ubushotoranyi, gutega abakinnyi bitari ngombwa (Tackles),…

Martin Keown


Uyu yabaye indwanyi ya Arsenal. Ni umwongereza akaba ari we wafatanya Jonas inyuma muri bamyugariro bo hagati. Benshi ntibazibagirwa ibyo yakoreye Ruud van Nistelrooy waje no guhusha Penalite ku kibuga Old Trafford. Ikindi ni nk’inkokora mbi cyane yateye umukinnyi wa Crystal Palace witwa Eric Young mu 1991.

Ben Thatcher


Uyu niwe myugariro wanyura ku ruhande rw’ibumoso. Ni umwongereza. yakinnye mu mankipe nka B Manchester City na Tottenham .igfikorwa cy’ubunyamaswa akunzi ba ruhagobamwibukiraho ni inkokora yateye Pedro Mendes mu mukino wabahuzaga na Portsmouth muri 2006

Abakina hagati

Joey Barton


Uyu we ni umwihariko: amahane ,imvururu n’intambra bye bitagaragaraga mu kibuga gusa, no hane yacyo ni ko yimereye. Ni umwongereza urigukinira QPR ubu, ariko mumwibuke mu ikipe nka Newcastle. Zimwe mu mta,mbra yibukirwaho ni nko muri 2013 ubwo yoherezwaga hanze nyuma yo gukorera ikosa Carlos Tevez hanyuma akanahutaza Sergio Aguero ba Man.City.

CM : Lee Cattermole



Uyu ni kapiteni w’ikipe ya Sunderland. Ni Umwongereza. Uyu ni gashozantambara. Usanga arimo gutega abo bahanganye buri kanya, ari nako aburana ubusa akagerekaho no kubwira abasifuzi amagambo Atari meza . ibi byose bigenda bimuvirama amakarita menshi ari nako ahagarikwa imikino. Kuri ubu amaze kugira amakarita y’umutuku umunani.

Patrick Vieira


Uyu mufaransa kuriubu uri mu mirimo yo gutoza yakanyujijehom ikipe ya Arsenal. Yanayibereye kapiteni w’ibihe byose. Gusa yanakiniye Manchester City. Mu mikino yose yakinnye mu bwongerea yagize amakaritaumunani atukura. Kimwe mu byo bamwibukiraho muri ubu buryo, ni inkokora yateye Marco Materazzi ubwo Man.City yakinaga Champions League muri 2010

John Fashanu


Uyu ni umunya Nigeriya. Wamenyekanye akina mu bo hagati mu ikipe ya Wimbledonno muri Asto Villa. Azwiho gushyuha mu mutwe byamuterega kutihanganira abo bahanganye. Yarangwaa n’amahane avanze n’ibibaraga btanakenewe ahanini. Yibukirwa ku bvushyamirane yagiranye n’uwari myugariro wa Gary Mabbutt maze akamukomeretsa mu mutwe.
Ba Rutahizamu

Mario Balotelli

Ntawe byatungura kubona uyu Mutaliyani ukomoka muri Ghana ari gutaha izamu ry’iyi kipe. Yabanje muri Manchester City. Ubu ni umukinnyi wa Liverpool ariko uri mu ntizanyo muri Milan AC. Amagambo asekeje, ubushotoranyi, kurwana, … ni ibiranga uyu usore mu itangazamakuru ku isi yose hafi no kuruta amakuru ajyanye n’umupira.

Diego Costa

Ni umunya Espanye ukomoka muri Brazil. Kuri ubu ni umukinnyi wa Chelsae. Ni rutahizamu w’iyi kipe ubikwiye kuko kuva agera mu Bwongereza avuye muri Atletico Madrid , amaze gukora mamabara n’udukoryo byinshi. Hamwe muhibukwa ni nko mumukino na Liverpool ubwo uyu musore ykandagiraga Martin Skrtel na Emre Can maze agahagarikwa imikino itatu.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years