Lycee Notre dame de Citaeaux yatangije Smart Parents: Gahunda izoroshya ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi

  • admin
  • 22/10/2016
  • Hashize 7 years

Mu rwego rwo kunoza neza ubufatanye hagati y’ishuri n’ababyeyi mu gukurikirana no kwita ku burere n’uburezi by’umunyeshuri, muri Lycee Notre Dame De Citeaux ahiga abanyeshuri bagera muri 750, batangije gahunda yitwa “Smart Parents” aho bifashisha application yakozwe na Smart Initiative.

Ni Application ifite umwanya wo gushyiramo amakuru yose umubyeyi akeneye ku mwana we: niba yageze ku ishuri ku gihe, imyitwarire, amanota cyangwa ibijyanye n’ubuzima.

Ababyeye bazajya babona ubutumwa bibereye mu rugo

Ngo ntabwo ije gusimbura indangamanota ariko. Uretse ubufatanye hagati ya mwarimu n’umubyeyi, iyi gahunda izanafasha inzego za Leta zifite aho zihurira n’uburezi mu kumenya imigendere y’uburezi n’uburere bityo byifashishwe mu gufaata ingamba.

Kubw’ibyo, muri buri shuri harimo laptop bahawe na Smart Initiative kugira ngo mwarimu yoroherwe no gukurikirana iryo tumanaho. Ibi bijyana na Internet y’ubuntu kandi ihoraho.

Uretse muri Lycee Notre Dame De Citaeaux, iyi gahunda iteganyijwe gukwirakwizwa hose mu gihugu ndetse ngo muri 2020 izaba yagejejwe hose muri Afrika dore ko ubu iri mu bihugu nka Kenya, Uganda, R.D Congo, Greec, Gambie na Zimbabwe.

Olivier Karasira umuyobozi muri Smart Parent yatangaje ko bamaze guhugura abarimu kuri iyi application kuburyo nta kibazo kizavuka mu kuyikoresha.

Ernest Rwandenzi umuyobozi w’ababyeyi barerera muri iri shuri, na we yavuze ko iyi gahunda ari inzira nziza iganisha ku kumenya neza ibikenewe ngo umwana yige neza cyane ko ngo naho umuntu yaba yibereye mu mirimo ya buri munsi, abona ubutumwa bugufi (SMS) kuri telephone ye.

Amafaranga angana n’ ibihumbi icumi (Frw 10,000) ni yo ababyeyi bazajya basabwa buri mwaka kugira internet iboneke.


Muri Lycee Notre Dame De Citaeaux higa abanyeshuri basaga 750

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/10/2016
  • Hashize 7 years