Luis Suarez agiye kongera kwambara umwenda w’igihugu cye- “Soma inkuru irambuye”

  • admin
  • 11/02/2016
  • Hashize 8 years

Hari hashize igihe kinini ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uruguay ikina idafite kizigenza Luis Suarez, umutoza we mu ikipe y’igihugu Ocar Tabarez yatangarije AFP ko imikino 9 Suarez yari yarahanishijwe yarangiye bityo akaba azakoreshwa mu ikipe y’igihugu igihe icyo aricyo cyose guhera mu mikino yo mu kwezi gutaha kwa Werurwe.

Mu gikombe cy’isi 2014 cyaberaga muri Brazil nibwo Luis Suarez yarumye myugariro w’Ubutaliyane Giorgio Chiellini ku mu kino wanyuma wo mu itsinda ryabo aho barikumwe na Costa Rica (bakomezanyije muri 1/8) na England, Italy (zasezerewe mu matsinda). Suarez yahagaritswe imikino mpuzamahanga 9 mu ikipe y’igihugu. Gutsinda Ubwongereza n’Ubutaliyane byatumye Uruguay ijya muri 1/8 gusa ikurwamo na Colombia ari nawo mukino Suarez yatangiriyeho ibihano. Tabarez yagize ati “twari tumaze amezi18 dutegereje iki gihe, none kirageze. Suarez ni ingenzi mu kibuga, ibitego atsinda, akamaro k’ibyo bitego ku ikipe n’uburyo akaramo impinduka ni umwihariko we.” Yanongereyeho ko kugeza na nubu ataremeranywa n’ifatwa ry’ibi bihano; ngo byari birenze urugero.

Uyu rutahizamu mpuzamahanga w’imyaka 29 azagaruka mu mikino mpuzamahanga kuwa 25 Werurwe ubwo Uruguay izaba yasuye Brazil no kuwa 29 muri uko kwezi ubwo bazakira Peru. Ni mu mikino ya gushaka itike y’igikombe cy’isi 2018 mu Burusiya. Twabibutsako ubu Uruguay iri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Equateri muri iri tsinda. Uretse uyu Luis Suarez warumaze iminsi adahari, hari kandi kubura kwa rutahizamu ukinira Paris Saint Germain Edinson Cavani wari warahagaritswe imikino ibiri kubera imitwarire idahwitse ku mukino na Chile muri Copa America mu mwaka ushize. Ibi kandi byiyongera ku mvune z’aba myugariro b’iyi kipe barimo na kapiteni Diego Godin usanzwe ukinira Atlatico Madrid.

Luis Suarez kuri ubu akinira ikipe ya FC Barcelona

Hategerejwe kureba umusoruro Luis Suarez azatanga mu ikipe y’igihugu nyuma y’uko asa n’uyoboye bagenzi be mu guheka Barcelone. Ubwo aheruka mu ikipe y’igihugu yari umukinnyi wa Liverpool mu Bwongereza none agarutse ari umukinnyi wa Barca muri Esipanye aho amaze gutwarira ibikombe n’agakombe atarahamara n’imyaka ibiri.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/02/2016
  • Hashize 8 years