Lt General Muhozi kainerugaba yamaganye amakuru y’ibihuha yatangajwe na Leta ya DR Congo ivuga ko hari abasirikare 2 b’URwanda bafatiwe muri icyo gihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Leta ya DR Congo yatangajwe Lt General Muhozi kainerugaba yamaganye amakuru y’ibihuha yatangajwe na Leta ya DR Congo ivuga ko hari abasirikare 2 b’URwanda bafatiwe muri icyo gihugu.
bafashwe bashinjwa gufatanya n’umutwe wa M23 kugaba igitero ku ngabo za Leta ya DR Congo FARDC , igitero uwo mutwe wagabye ku itariki ya 27 werurwe 2022 Kubirindiro by’ingabo za DR Congo mu Rutchulu muri Kivu y’amajyaruguru .

Leta ya DR Congo yatangaje ko iki gitero yagifatiyemo abasirikare babiri b’URwanda aribo Habyarimana jean Pierre ufite ipeti rya Adjudant na Uwajeneza John ufite ipeti rya private Leta ya DR Congo ikavuga ko aba Bombi babarizwa muri brigade ya 65 batayo ya 402 y’ingabo z’URwanda.

Gusa Aya makuru y’amaganiwe kure na Leta y’URwanda ndetse kuri ubu umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Lt general Muhoozi kainerugaba nawe yamaganye Aya makuru agaragaza ko aribihuha bigamije gusebya igisirikare cy’URwanda RDF. Abinyujije kuri Twitter Lt general Muhoozi Yagize Ati: “Buri gihe mbwira abasirikare banjye kutazigera bemera impuha z’umwanzi. Nzi neza ko nta musirikare n’umwe wa RDF wari mu gitero cyagabwe na M23 hafi ya Bunagana. Dore uko ingabo za RDF zisa. Ningabo zikomeye cyane”.

Leta y’URwanda nayo yahakanye ayo makuru ivuga ko ibyatangajwe n’ingabo za leta ya DR Congo aribinyoma bigamije kuyobya abantu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashyize hanze itangazo ryamagana ibyavuzwe n’Igisirikare cya Congo, avuga ko ibishinjwa u Rwanda nta shingiro bifite.

Iryo tangazo rigira riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”

Iryo tangazo rivuga ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko hari abantu babiri bafashwe bagabye igitero mu bice bitandukanye bya RDC, ari abasirikare b’u Rwanda, atari ukuri.

Yavuze ko amazina y’abo bagabo babiri yatangajwe n’Ingabo za Congo hamwe n’inzego z’ubutasi yigeze gukomozwaho mu biganiro byahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali tariki ya 25 /2/ 2022.

Yakomeje agira ati “Itsinda ry’inzego z’ubutasi rihuriweho ntabwo ryigeze ryemererwa kubahata ibibazo kugira ngo hakorwe isesengura rihuriweho nk’uko bisanzwe bigenda.”

Yongeyeho ati “ RDF ntabwo ifite umusirikare n’umwe ufite amazina yatangajwe mu itangazo. Ibi ni uburyo bwo kuyobya abantu binyuze mu kugaragaza abantu bafashwe mu buryo butazwi mu gihe kirenga ukwezi, bakaberekana nk’abafashwe tariki 28 Werurwe 2022.”

Guverineri Habitegeko yakomeje hari itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka, EJVM, rihuriweho n’u Rwanda na RDC ku buryo mu gihe habayeho ikibazo nk’iki ribikurikirana. Yasabye iryo tsinda gukora iperereza kuri ibyo birego bidafite ishingiro bishinjwa RDF.

.

Ayo makuru yatangajwe n’igisirikare cya DR Congo FARDC zishinja ingabo z’URwanda RDF gutera inkunga umutwe wa M23 , uyu mutwe nawo wanyomoje ayo makuru ibinyujije Ku mbungankoranyambaga M23 yanditse ko abo FARDC yerekanye nk’abasirikare b’u Rwanda bafashwe, ari abashumba atari abasirikare

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/04/2022
  • Hashize 2 years